Umushinga RWA 323 compassion International i ADEPR-Kayenzi warahagaritswe.

Nyuma yaho havugiwe inyerezwa ry’amafaranga mu mushinga RWA 323 –Kayenzi  uterwa inkunga na Compassion International, ababyeyi bafashwa n’uyu mushinga bararira ayo kwarika kuko wahagaritswe.

Rev.Karuranga Efrem, umuvugizi wa ADEPR, ko udakemura iki kibazo ra?

Hamaze gutangazwa ko uwo mushinga wahagaritswe , twanyarukiye mu Bugesera  kuri paruwasi ADEPR-Kayenzi  ngo tumenye amakuru y’imvaho.Bamwe mubo twahasanze badutangarije ko , koko uwo mushinga wahagaritswe .Rev. Baganineza Emile  umushumba wa paruwasi Kayenzi  akaba, directeur w’umushinga nawe yashumangiye ko ari byo , ko habaye inyerezwa ry’amafaranga.

Ati:” Umucungamari wa Compassion muri Kayenzi i Bugesera, Nyirambagare Julie, niwe watanze amakuru ko haba inyerezwa ry’amafaranga.atunga agatoki umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Bugesera na njye, nibwo twitabaje abadukuriye, inzego z’ururembo n’akarere ngo basuzume icyo kibazo .Nibwo Nyirambagare  yahaswe ibibazo  ngo asobanure ibyo yatangaje, noneho  mu gihe yisobanuraga tubona  ararira.”

Igitangaje ngo nuko nyuma y’aho Julie  Nyirambagare amaze kumenyesha Biro Nyobozi ya ADEPR, Umushumba w’Ururembo rwa ADEPR mu Burasirazuba n’Umwungirije, aho gukurikirana icyo kibazo bahise  basaba Rev.Rwigema na Baganineza gushyiraho audit”.

Rev. Baganineza, ati:”Umucungamari amaze kuvuga ko habaye inyerezwa, twashyizeho audit, twamuhaye umugore aramwanga , tumuhaye umugabo aramwanga, ubu ari mu rugo ngo azaza aruko haje undi auditeur.”

Umwe mu bakuriye umushinga utifuje ko amazina ye atangazwa , yatubwiye  ko  Rev. Rwigema Donatien na Rev. Baganineza Emile  bahemutse cyane kuba barariye ariya mafaranga none umushinga ukaba ufunze.Byumvikane ko ababyeyi n’abana babihombeyemo , bene kurya bigaramiye.

Yagize ati “Havuzwe  imicungire mibi y’umutungo w’umushinga RWA 323  ufashwa na Compassion, ikibabaje nuko abashaka kumukorera audit, aribo bashyizwe mu majwi.Nta kuntu warega umuntu inyereza ngo agaruke akoreshe audit, kandi yizanire abantu be yishakiye.Biriya ntibibaho, suko audit ikorwa ahubwo  ni  uburyo  bwo gusisibiranya ibimenyetso.Madamu Julie ntakwiye kuzira ukuri yagaragaje.Aho gukosora ibyo barezwe bihutiye kumutoteza no kumubwira nabi, aribyo byatumye ahahamuka, akaba ari mu rugo . ’’

Nkuko bitangazwa na Rev. Baganineza Emile  umushumba wa paruwasi Kayenzi  ngo umushinga RWA 323, Compassion i Kayenzi, watangiye mu 1984, muri iki gihe ukaba ufasha  abana hafi  250 .

Bivugwa ko ngo uretse imicungire mibi  y’umutungo mu mushinga RWA 323 , ufashwa na  Compassion Internatinal , bivugwa ko ngo no gufasha abana habamo ikimenyane.Ugasanga hishyuriwe abana bafite ababyeyi baziranye n’abakora muri uwo mushinga.Birababaje kabisa.

Ubwo twari mu biro bya paruwasi ADEPR- Kayenzi , twasanze hari abagabo 2 n’abagore 2 bari mu kanama.Mu gihe tugitangira ikiganiro, umwe mu badamu yaciyeho yiruka kibuno mpa amaguru,asa n’ukwepa.Tubajije aho azimiriye, mugenzi we atubwira ko agiye kwitaba telefoni,twarangije ikiganiro atarahindukira .Ariko icyo twamenye  nuko , yaba  nibura  afite amakuru menshi ku bijyanye n’uriya mushinga, atifuzaga kubazwa.

Nyirubutagatifu Vedaste

 1,874 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *