Itangazamakuru ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994

Kuva tariki 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga, itangazamakuru cyane cyane RTLM na Radio Rwanda ndetse n’ibinyamakuru nka Kangura byatije umurindi Jenoside , bitera akanyabugabo abicaga ari nako biranga aho Abatutsi babaga bihishe mu gihugu.

Urugero, tariki 5 gicurasi 1994, Radio RTLM yanyujijeho ubutumwa n’ibiganiro byinshi bikangurira abategetsi bose ba Hutu Power baba aba politiki, aba gisilikare na jandarumori, Interahamwe n’Impuzamugambi gushyira imbaraga mu kwica Abatutsi ahantu hose bari batarabamaraho.

Ubwo butumwa bwakurikirwaga n’indirimbo za Simon Bikindi zigenewe gushyushya imitwe y’abicanyi. Abanyamakuru ba RTLM kandi bashyiragamo ubutumwa bavuga ko buvuye hirya no hino mu gihugu bishimira ko bishe abo bitaga ibyitso by’umwanzi ni ukuvuga Abatutsi.

Abanyamakuru babishyushyemo cyane ni Noheli Hitimana, Habimana Kantano, Valeriya Bemeriki na Gaspard Gahigi mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Mu rurimi rw’igifransa, abanyamakuru ba RTLM bahamagariye kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi ni Emmanuel Nkomati, Philippe Mbirizi, Joel Hakizimana na Georges Ruggiu.

RTLM yunganiwe na Radio Rwanda mu biganiro byayobowe na Jean Baptiste Bamwanga no mu butumwa butandukanye bwatanzwe n’abanyamakuru b’intagondwa ba Radio Rwanda barimo Froduald Ntawulikura, Augustin Hatari, Phocas Fashaho, Robert Simba n’abandi.

Kuri uwo munsi, Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wasohoye itangazo ryamagana ibiganiro RTLM yahitishaga kuri Radiyo bihamagarira kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

INk’uko bigaragara mu gitabo Andrew Wallis yahaye umutwe ugira uti “Stepp’d in Blood: Akazu and The Architects of the Rwandan Genocide Against The Tutsi”, komite nyobozi y’iyi radiyo yari ihagarariwe n’umuherwe Kabuga Félicien wari bamwana wa Habyarimana, aho yari yungirijwe na na Jean Bosco Barayagwiza na Nahimana bari ku ruhembe mu ishyaka rya CDR n’ubundi na ryo ryashingiwe mu Urugwiro.

Ni radiyo ifite imizi mu 1992 ubwo mu Ugushyingo 1992, Nahimana na Joseph Serugendo berekezaga mu Budage no mu Bubiligi mu kimeze nk’urugendoshuri rwaganishaga ku ishingwa ry’iyi radiyo.

Serugendo yari asanzwe ari we ukuriye ibijyanye na tekiniki muri Radio Rwanda, akaba yari yarabihuguriwe mu Bufaransa. Yatoranyijwe nk’uwafasha cyane mu ishingwa rya radiyo nshya, aho we na Nahimana basuye ahakorera radiyo eshatu zigenga mu Burayi.

Umwanditsi w’igitabo agaragaza ko icyo gihe ibijyanye n’impapuro z’inzira, viza n’ingendo z’aba bagabo byishyuwe n’ishyaka rya MRND, ndetse nyuma y’urugendo Serugendo yakoze raporo akantu ku kandi ku bijyanye n’ibya tekiniki, iyo raporo ishyikirizwa Perezida Habyarimana.

Ni amakuru Habyarimana yasamiye hejuru nk’amahirwe adasanzwe kuko ngo ngo yumvaga iyo radiyo izafasha MRND kurambana ubutegetsi.

Nyuma y’amezi ane gusa, ni ukuvuga muri Werurwe 1993, itsinda rito ry’abambari ba MRND ryahuriye mu kabari kwitwaga “Jyambere” kari rwagati mu mujyi wa Kigali, maze Nahimana asobanura uko umushinga uteye; bose bawuha umugisha.

Nyuma y’iyo nama habaye izindi zitandukanye zabereye muri Hotel Mille Collines na Tam Tam snack bar, igenamigambi riranozwa binajyaniranwa n’ifungurwa rya konti muri BCR hagamijwe kwishyura aho iyo radiyo izakorera n’ibikorwa byayo.

Perezida Habyarimana kandi yafashe iya mbere mu gushyira imigabane ye muri uyu mushinga aho ku ikubitiro yatanze miliyoni 1 Frw, Basabose wahoze mu barinzi ba Perezida akanaba ku isonga mu igenzurwa ry’inzu z’ivunjisha, yamugwaga mu ntege n’imigabane y’ibihumbi 600 Frw.

Hakurikiragaho Kabuga washoyemo ibihumbi 500 Frw, uyu akaba yari bamwana wa Habyarimana, cyane ko umukobwa we yari yarashatswe n’umuhungu w’imfura wa Habyarimana, Jean Pierre Habyarimana. Uyu muhungu na we yari yarashoye ibihumbi 130 Frw mu ishingwa rya RTLM.

Mu bandi banyamigabane b’imena b’iyi radiyo yasakaje amacakubiri mu Banyarwanda ikanashishikariza ikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi, harimo baramu ba perezida babiri ari bo Séraphin Rwabukumba wari ushinzwe ubucuruzi mu muryango wa perezida aho yari yarashoye ibihumbi 500 Frw na Elie Sagatwa, wari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida aho yari yarashoyemo ibihumbi 100 Frw nubwo hari n’abandi benshi.

Sitati y’ishingwa ry’iyi radiyo yemejwe ku wa 8 Mata 1993 ndetse hakozwe ibishoboka byose ikajya yumvikana mu gihugu cyose binyuze ku miyoboro ibiri yumvikaniragaho ari yo Mhz 106 na 94, guhera ku wa 8 Nyakanga 1993 kugeza ubwo yafungwaga ku wa 31 Nyakanga 1994, nyuma y’aho ingabo za RPA zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

 

 1,005 total views,  94 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *