Ubufatanye bwa Gen Mubalaka na Munyakazi Sadate bwo guhana abakinnyi hagati y’ikipe ya APR fc niya Rayon sports butesheje agaciro ikirego cy’umuyobozi wa Ferwafa.

Akanama kaburanishije Munyakazi Sadate kashyizweho iterabwoba kamugira umwere.Ibise nibyo byubaka umupira w’amaguru?
Karim umwe mu bafana na Rayon Sports ati:”Ibihe bihishira byinshi,ariko igihe kimwe kikabihishura. Ninde washyigikira ko munyakazi sadate atuka Gen Sekamana uyobora Ferwafa bikoroswaho ntiteranya,bitanturukaho, bitangiraho ingaruka?”
Umwe wari mu bujurire bwa Munyakazi sadate tuganira yanze ko twatangaza amazina ye ,ariko yagize ati”haguma ruseke nabe umwere muri Ferwafa ,ariko mu ikipe ya Rayon sports ntibizamworohera.Twagerageje gushaka umunayamategeko wa Ferwafa ngo tugire icyo tumubaza ntibyadukundira.
Aha twashakaga kumubaza impamvu umuntu yibasira umuyobozi wa ferwafa amutuka ko adashoboye kugeza naho amubwira ngo niyegure bikarangiriraho?buri mukunzi w’umupira w’amaguru wese cyangwa n’undi wese ugira aho ahurira nawo yumvise ko Munyakazi sadate yabaye umwere aratangara agira ati”uhagarikiwe n’ingwe aravoma koko! Abareyo benshi bari bategereje ko Ferwafa yongera ibihano bya Munayakazi sadate bityo akabavira mu ikipe.
Abandi bati”:Ni iki kihishe inyuma yo kugira Munyakazi Sadate umwere?abasesengura ibyo Sadate akora kongeraho uko aha ikipe ya APR fc abakinnyi basanze ntacyamushyira mu bihano. Abandi bakurikiranye iby’ubujurire bwa Munakazi Sadate basanze habayemo ikibazo gikomeye cyo kumukingira ikibaba,ariko bikazagira ingaruka zindi mu mupira w’amaguru. ”
Umuvugizi w’ikipe ya APR fc Kazungu Claver nawe mu minsi ishize yanenze ibikorwa bya Munyakazi Sadate mu mupira w’amaguru. Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya rayon sports baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo bagize bati”twe ibyo ntacyo bitubwiye ntabwo tuzemera Sadate kuko atubaka asenya.
Umwe ati”niba yubaka azerekane umukinnyi yaguze?Sadate azerekane icyerekezo mu gihe umufatanyabikorwa Skol yamaze kwerekana ko atazakorana nawe. Ikindi nigute RGB itarabona ko Munyakazi Sadate ari ikibazo mu mupira w’amaguru.
Twashatse Perezida wa Ferwafa Gen Sekamana ngo tumubaze uko yakiriye ibitutsi yatutswe ,twongere tunamubaze ikizakurikira kugira Sadate umwere kandi atamwubaha?umunsi tuzamubona tuzabibagezaho.
Inshuti za Munyakazi sadate twaganiriye zikanga ko twatangaza amazina yazo zadutangarije ko we ubwe yazibwiriye impamvu ntacyo Ferwafa yamukoraho,ko ikindi azegura mu buyobozi bwa Rayon sports nabishaka. Aha bakomeje badutangariza ko ngo n’igihe Gen Mubalaka yakoreraga mu majyepfo harrabashatse kumushyiraho ibyo muri banki y’Abaturage ya Kinazi bigapfa ubusa.
Abareyo mu ihanagure rero Sadate azabategeka kugeza igihe uwamugabiye azamweguza cyangwa se hakaza indi mana yanyu mujya muvuga musenga.Andi makuru twahawe ni uko abagize ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Rayon sports bashaka kweeguza Sdate byanze bikunze noneho hakazagaragara icyo itegeko ritegenya.

 23,174 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *