Ikigo cy’amashuri cyisumbuye cya Murundo mu Gahunga gitsindisha 90 %.

Ikigo cy’amashuri  cya Murundo  giherereye mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka MUSANZE  neza neza ku muhanda  wa Musanze -Cyanika  mu rugabano rwa Gacaca na GAHUNGA.

Impamvu bavuga Murundo-Gahunga nuko kuva kera izina Gahunga ryakoze amateka mu Rwanda mu gihe cya Rukara ndetse iri zina niryo rituma  Uturere twa Burera na Musanze  tumenyekana.

Ni ishuri riri kwiyubaka ku buryo bwihuse  ndetse n’abanyeshuri  basoza ibizamini bya leta mu mashami y’ubwubatsi , comptabilité n’ubukerarugendo  batsinda hafi 90%.Ni ikigo cyemewe na WDA.Kikaba gifite ibikoresho bihagije birimo za mudasobwa , ibitabo n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ishami ry’ubwubatsi.

Ecole Technique Murundo  yashyize  ingufu mw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigishirize cyane ko ari cyo cyerekezo igihugu gishaka.Kuba riri mu nsi y’ibirunga , abahiga ibijyanye n’ubukerarugendo bizabafasha gukora mu mahoteri ari mu Karere ka Musanze na Burera ndetse abandi bazafasha kuyobora ba mukerarugendo mu kujya gusura ingagi.

Bwana Enos, Represantant legal w’ikigo  ati “ Iri shuru , Ecole Technique de Murundo  riri ahantu heza  imyigishirize  yacu ijyanye  n’ikoranabuhanga cyane ko  dufite  mudasobwa nyinshi. Urugero nk’imikoro abanyeshuri baba bakoze cyangwa raporo z’ibyo bakora byose bifashisha  mudasobwa”. Past.Enos Nsengiyumva,Representant legal

Akomeza avuga ko ikoranabuhanga ryoroshya imirimo rikanabarinda umurundo w’impapuro kandi ko ari byo igihugu cyifuza .

Bamwe mu baturiye iryo shuri badutangarije ko, ishuri ry’imyuga rya Murundo rije gukemura ibibazo bijyanye n’ibura ry’akazi muri kariya karere.Uretse n’ibyo akaba ,  ari ingenzi kuko rifitiye akamaro igihugu.

Zimwe mu nyubako z’ishuri ( Photo:Gasabo)

 

 

 

Umwe mu babyeyi baharerera ati “Nashimishijwe n’uko Ecole Technique de Murundo  yashyize ingufu mu kwigisha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Hari abiga ubukerarugendo , ubwubatsi n’iby’ubutaka kandi bafite ibikoresho bihagije n’abarimu. Ni intambwe nziza bagezeho.N’ibindi bigo babigireho”

 

Uwitonze Captone

 2,440 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *