Musanze:Abarwanashyaka bahagarariye bagenzi babo bo muri Green Pary bakoze Kongere
Ku cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026 ,mu Karere ka Musanze Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda – DGPR, ryakoze kongre ihuje abarwanashyaka bahagarariye bagenzi babo ku rwego rw’Intara, umushyitsi yari perezida w’ishyaka Hon Senater Dr Frank Habineza ari kumwe na Hon .Masozera Icyizanye.
Ni Kongere yitabiriwe n’abarwanashyaka baturutse mu turere twa :Musanze, Gakenke, rulindo na Gicumbi ; mu gufungura iyi Kongere, Hon. Dr. Habineza yagarutse ku gikorwa cyo gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’umurenge cyamaze gutangira, aho kuri ubu iyo gahunda imaze kugera mu Mirenge 6 muri 416 igize u Rwanda. yongeye kandi kugaragaza ko kwishyira ukizana ari imwe mu nkingi z’ibanze za demokarasi.
Hon. Alex MUGISHA akaba Komiseri mukuru w’Ishyaka riharanira demokarasi nokurengera ibidukikije yatanze ikiganiro kungengabitekerezo y’ishyaka ni intego zaryo.
Yagarutse ku ijambo rivugango “kutavugarumwe nubutegetsi” aho yasobanuyeko kutavuga rumwe n’ ubutegetsi bitavuzeko twazanywe no gusenya ahubwo nukugaragaza ibitagenda tukanagaraza uko byakorwa neza harimo, gukorera abaturage ubuvugizi atanga ingero z’ibyakozweho ubuvugizi harimo kuzamura umushahara wa mwarimu, kugaburira abana ku ishuri ndetse na mutuele de sante
Yashishikarije abarwanashyaka kutitinya aho batuye bakitabira ibikorwa bya leta kandi bakajya banatanga ibitekerezo mu nteko aho batuye yababwiyeko bagomba kugukora ubukangurambaga bagashaka abarwanashyaka bashya ishyaka rikaguka.
Perezidante w’abagore MUKESHIMANA Athanasie yatanze ikiganiro k’uruhare rw’abarwanashyaka mu kurengera ibidukikije. Yabibukije ko umuntu ari mu bidukije bya mbere kandi akaba ari nawe usabwa kubirinda, yibukije abagore n’urubyiruko bo muri iryo shyaka ko bagomba gufata iyambere bakaba intangarugro mu kurengera ibidukikije aho batuye harimo kumenya gufata neza imyanda yo mu ngo aho kubabera ikibazo ahubwo ibabere igisubizo bayibyaza umusaruro ikabinjirizamafara.
Yabashishikarije kugira uruhare mukurinda ibishanga no guhangana n’ imihindagurikire y’ikirere.
Komiseri muri komosiyo y’imiryango itegamiye kuri leta MWISENEZA JMV Yatanze ikiganiro ku mahoro n ‘umutekano n’ibibazo bibangamiye abaturage.
Hon.Sen Dr.Habineza yavuze ko inzego z’ibanze zituma imiyoborere myiza iba inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu, kuko igena uko ubukungu, imibereho myiza n’ubutabera byubahirizwa. Binyuze mu gushyira abaturage ku isonga, igihugu kigira ituze, kikarushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu buryo burambye kandi bwihuse.
Uwitonze Captone
3,467 total views, 3,467 views today


