Ngororero:Uwiragiye Andre arashaka kuyobora umurenge wa Muhororo ku ngufu.

Muhororo  ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Ngororero, ukaba ugizwe n’utugali  6:Rugogwe, Bweramana ,Mubuga Myiha , Rosororo na Sanza , muri iyi minsi kayoborwa na Gitifu Harerimana Adrien.

                        Uwiragiye Andre (P/net)

Ubwo twageraga muri uwo murenge ku kibazo cy’akarengane n’igitugu  kivugwa kuri Gitifu Adrien, abaturage batubwiye ko ntabyo bazi ko ibibazo bihari , ari ibisanzwe nkuko wabisanga mu yindi mirenge y’u Rwanda.Ngo icyo bumva nuko ngo gitifu w’Umurenge yaba nibura atavuga rumwe n’umuturanyi we Uwiragiye André, ngo yamubujije kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.Ikindi ngo abavuga ko baba nibura bafitanye ibibazo na gitifu Adrien, n’abafite ibibazo nk’ibya Uwiragiye Andre bubaka mu buryo butemewe .

Bivugwa  ko ngo, baba  batizwa umurundi na Uwiragiye kugirango ikibazo  cye, cyumvikane.Ikindi ngo kugirango bigire ingufu yihereranye umunyamakuru  mu kabari  ko,  kwa Beata muri salle ya video, amwumvisha ko gitifu yananiranye,ngo yari yateguye abaturage bo kuvuga. Ngo mugatanga amakuru , Andre yazanaga umuturage yamara kuvuga akajya kufata akantu  kuri comptoir, akongera akazana undi bityo bityo…Hafi mu batanze amakuru bavugaga  nabi gitifu, mu rwego rwo kumucisha umutwe .Urugero  ngo, uwitwa Hagenimana Jean Bosco we , ibyo yatangaje nuko yubatse mu manegeka , yasabwa gusenya akavuga ko yahohotewe na Gitifu w’umurenge Harerimana Adrien .

 

Ubwo twaganiraga na bwana Uwiragiye Andre,  ku gasanteri ka Rugendabari mu karere ka Muhanga ari kumwe n’incuti ye Damien yadutangarije ko azasinzira Harerimana atakiri gitifu.

Ati:” Gitifu Harerimana yafunze  inzira ijya iwanjye, musabye kuyifungura aranga ahubwo ashyiraho senyenge.Biriya ni agasuzuguro pe, nzatanga ibyo mfite byose ariko mwizirikeho.Iki kibazo nakigejeje ku nzego z’Akarere , amakuru mfite nuko bashyizeho akanama kagomba kugikurukirana kandi nzi ko nzarenganurwa .Ikindi nuko  Gitifu Harerimana  ari hafi kwirukanwa agasimbuzwa incuti yanjye Jean d’Amour NGIRINSHUTI, uyobora TVET-Gatumba.Mbirimo  kuko nabisabye Visi-meya Janvier Kuradusenge, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ngo ampe umusada.Hari n’abagitifu b’Utugali bari kubimfashamo nka Gitifu w’akagali  ka Sanza, Uwimana Claudine na Nyiarandashimye  Joselyne SEDO wa Sanza .Hari Consilia Musabirema,  SEDO w’Akagali ka Rusororo n’abandi bakora mu Karere ntavugira hano, dore ko abanyamakuru mutagira ibanga.”

Nyirandashimye  Joselyne SEDO  w’Akagli ka Sanza ( P R)

 

 

  Uwimana Claudine , gitifu w’Akagali ka Sanza (P R)

                                Musabirema   Consilia  SEDO w’Akagali ka Rusororo( P/Net)

Tumaze kuganira na Uwiragiye Andre, twagiye ku Karere tuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ku bibazo  cya gitifu Harerimana n’abaturage ayobora.Visi meya Kuradusenge Janvier, yatubwiye ko ntayo yavuga mu gihe meya ahibereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Godfrey Ndayambaje yabwiye ikinyamakuru Gasabo, ko nta byacitse iri mu Karere ka Ngororero.                                      Visi meya Kuradusenge Janvier( P/Net)

Godfrey Ndayambaje ati:”Mbere yo kwandika mujye mubanza mukore iperereza ku buryo ibyo mutangaje bitagira icyo byangiza cyangwa ngo bigire uwo bihungabanya.Ikibazo cya Uwiragiye Andre,ndakizi, yigeze kunterefona nyuma ariko  yandikiye Akarere , icyo twakoze nuko  hari team irimo kubikurikirana n’aho ibyo muvuga ko hari abaturage baba bahohoterwa na Gitifu Harerimana Adrien , ntabyo nzi pe.Kandi nta muturage urangezaho ikibazo ko yaba yahohotewe n’umuyobozi we.Ku kibazo cya Bosco, uvuga ko yahohotewe, mwa bagabo mwe, mugende murebe iyo nzu aho imanitse hejuru y’umuhanda iri mu manegeka.”              Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Godfrey Ndayambaje( P/net)

Tuvuye ku Karere twanyarukiye ku Murenge  wa Muhororo , dusanga Gitifu Harerimana Adrien, agiye gusezeranya, mu magambo make yadutangarije , yatubwiye kwandika ibyo dushaka urenganwa akarenganurwa.

Rutamu Shabakaka

 2,861 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *