Nyagatare: Abakora irondo ry’umwuga basabwe kwita no kubahiriza inshingano zabo

Ibi abakora irondo ry’umwuga barenga 160 bo mu mirenge ya Gatunda, Karama, Kiyombe, Mukama na Mimuri babikanguriwe mu nama yabahuje n’Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere Senior Supertendent of Police (SSP )Hodari Rwanyindo, mu nama yabahuje ku itariki ya 16 Nyakanga, ibera ku kibuga cya Rwindenzi mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyarurema, mu murenge wa Gatunda.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko iyi ari gahunda akarere kihaye yo gukangurira abanyerondo kwita ku kazi bakora barushaho kubungabunga umutekano.

Yarababwiye ati:”Akarere kiyemeje kugenzura imirenge yose ikagize kareba niba abanyerondo bakora uko bikwiye, kabashishikariza gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha, haba aho bakorera ndetse naho batuye”.

Yakomeje abwira aba banyerondo ko akarere kabashyigikiye mu kazi kabo ko gucunga umutekano barwanya ibyaha, abizeza ko katazabatenguha mu kazi kabo.

Yaravuze ati:”Kugirango murusheho kwita ku kazi kanyu n’inshingano musabwa n’akarere, twiyemeje kujya tubagezaho agahimbazamusyi kanyu ku gihe.”

SSP Rwanyindo yabwiye aba banyerondo ko bakwiye kuba intangarugero mu gukumira no kurwanya ibyaha mu mirenge bakoreramo.

Aha yagize ati:”Nimwirinda ibikorwa byose bishobora kubatesha agaciro, abo mushinzwe gucungira umutekano ntibabatere icyizere, umutekano muzawubagezaho.”

Yakomeje agira ati:”Nta kindi kizabibafasha kubigeraho uretse kugira ikinyabupfura n’ubunyangamugayo, ibyo nibyo by’ingenzi biranga umuntu wese uharanira gutunganya akazi ashinzwe”.

SSP Rwanyindo yasabye aba banyerondo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge bitandukanye kuko usanga ahanini aribyo bituma hakorwa n’ibindi byaha.

Yaravuze ati:”Mukorera muri imwe mu mirenge ihana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi, kandi ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bya magendu byambukira ku byambu by’iyo mirenge. Murasabwa kubikumira, aho mubibonye mukihutira kubimenyesha inzego z’umutekano”.

Yabasabye kandi kurushaho gukora irondo kinyamwuga no gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha, bakemura ibibazo by’abaturage ntawe bahutaje.

SSP Rwanyindo yasoje abashishikariza kujya bamenya imiryango ibanye nabi, ifitanye amakimbirane bakayiganiriza, kandi bagatanga amakuru ibibazo bigakemuka hakiri kare, abasaba no kugira umuco wo guhanahana amakaru ku gihe.

gasabo.net

 2,838 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *