Abantu barenga 100 bapfiriye mu kiyaga cya Victoria

Leta ya Tanzaniya yatangaje ko hari abantu barenga 40 bapfuye naho ababarirwa mu magana baracyaburiwe irengero inyuma yaho ubwato barimwo bwibiriye mu kiyaga Victoria mu karere ka Mwanza mu burengerazuba bwa Tanzaniya.

Bivugwa ko ubwo bwato MV Nyerere bwari butwaye abantu barenga 500, buvuye ku kirwa cya Bugorora bugiye Ukara, muri komine ya Ukerewe mu ntara ya Mwanza. Mu itangazo leta ya Tanzaniya yasohoye, rivuga ko ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira , nk’uko umukuru w’igipolisi w’akarere Adam Malima yabivuze.

   Kamwe mu duce tw’umujyi wa Mwanza ( P/net)

“Turasabwa kujyenda tukifatanya n’imiryango iri mu bikorwa by’ubutabazi ngo turebe ko hari ubuzibwa bwabantu twarokora n’ibintu ariko ubuzima nibwo bw’ingenzi ntituramenya uko bimeze ariko tugiye kugerayo turebe.”

Malima yavuze ko kubera ubwinshi bw’abapfuye, ko byabaye ngombwa ko bitabaza n’igisirikare muri ibyo bikorwa by’ubutabazi.

Imwe mu mpamvu ikekwa ku kuba yateye impanuka y’ubwo bwato, harimo gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bwabwo.

Leta ya Tanzania yatangaje ubwo bwato ko bwari butwaye abantu babarirwa hagati ya 400 na 500 nyamara bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 100 gusa.

 

Si ubwa nbere muri Tanzaniya ubwato buva ku kirwa bujya ku kindi burohama kuko no muri 2011 ubwato bwari butwaye abantu 800 bwarohamye abantu benshi barapfa.Icyo gihe Polisi yatangaje ko abantu 200 bapfuye naho abandi 600 baratabarwa.

 

 1,422 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *