Papa Francis, umushumba wa kiriziya gaturika yaguye hasi bitunguranye.
Papa Francis, umushumba wa Kiliziya gaturika ku Isi, aho ari muruzinduko mu gihugu cya Pologne, yasebeye imbere y’imbaga yari imukurikiye aho yaturiraga igitambo cya Misa ndetse n’amamiliyoni y’abantu yamukurikiranaga ku Isi kuri za Televiziyo.
Abapadiri b’abahereza b’uyu mukambwe w’imyaka 79 barongojwe imbere na Guido Marini usanzwe ayobora misa ivatikani nibo bamweguye akomeza igitambo cya misa.
Papa Francis, asanzwe agira ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo bwitwa sciatica, akenshi iyo bumufashe ngo bumuteza ikibazo mu maguru intege zikabura.
Papa Francis, umushumba wa Kiriziya gaturika, mu kwitura hasi kwe ngo ntacyo byahungabanyije ku buzima bwe kuko nyuma yo kwegurwa yakomeje igitambo cya misa.
Ubwo Papa Francis yaturaga igitambo cya misa aha muri Pologne, umutekano hirya no hino wari wakajijwe muburyo bwose kubwo kwikanga ibitero by’ibyihebe bimaze iminsi byibasiye umugabane w’uburayi.
Papa Francis yagiye mu ngendo zinyuranye zitandukanye ku isi mu bihe bitandukanye. Amwe mu mazina y’ibihugu yagiye asura cyane harimo nka Congo , Canada na Irak ( yahoze yitwa Babur0ni mu isezerano rya kera).
Papa Francis yageze muri Iraq mu ruzinduko rwa mbere rw’umupapa muri iki gihugu, ari narwo rwa mbere akoze kuva iki cyorezo cyatangira.
Uru ruzinduko rw’iminsi ine rugamije gukomeza umuryango w’abagatolika uri gucyendera muri Iraq no gushyigikira ibiganiro bihuza amadini.
Papa azahura n’umukuru w’abasilamu b’aba-Shia, avugire isengesho i Mosul anasome misa muri stade.
Yasabye cyane ko uru rugendo ruba nubwo bwose Covid-19 iri kwiyongera muri Iraq ndetse hari n’impungenge ku mutekano we.
Ubwanditsi
5,491 total views, 5,491 views today

