Abarerera muri Busy Bees Foundation School(BBFS) barashima ubumenyi abana babo bahavoma

Ababyeyi barerera mu ishuri  Busy Bees Foundation School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo , mu Murenge wa Kinyinya baratangaza ko bakurikije ubumenyi abana babo bahiga bagaragaza,bitanga ikizere ko mu bihe biri imbere buzabafasha kubaka igihugu..

Babitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, mu birori byo gusoza umwaka w’amashuri wa 2018, no gutanga indangamanota ku banyeshuri biga muri iri shuri. Muri ibi birori hakaba hari abanyeshuri basoje amashuri y’incuke ndetse n’abarangije amashuri abanza.

Mu birori byo gusoza umwaka w’amashuri wa 2018, ababyeyi barerera muri iri shuri  bamurikiwe bimwe mubyo abana batojwe birimo akarasisi kagaragaza gukorera hamwe kandi badasobanya, imbyino zishingiye ku muco nyarwanda,  n’ibindi bitandukanye.

Ababyeyi kandi baneretswe ibijyanye n’ubumenyi abana bamaze kugeraho ahanini bishingiye ku bumenyingiro aho beretswe ibikorwa bitandukanye bishobora gufasha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abarerera muri BBFS bavuga ko bakurikije uko babona abana biga muri iri shuri,bitanga icyizere ko mu myaka iri imbere igihugu kizaba gifite abanyabwenge bagiteza imbere kandi bagihagararira mu ruhando mpuzamahanga.

Umurerwa Stella agira ati:” maze imyaka itanu nderera muri  iri shuri, ikintu cy’ingenzi cyatumye nzana abana bange hano ni uburezi bufite ireme iri shuri ritanga , kandi no kuba ishuri ririhafi yange,  turabona aba ari abana bazashobora kujya mu ruhando mpuzamahanga bagashobora guteza igihugu imbere bagashobora no kwiteza imbere ubwabo ari nacyo tubifuriza bitewe n’uburezi bavoma muri iri shuri ”.

Akomeza avuga ko kandi iri shuri  hari byinshi ryafashije ababyeyi baryegereye , harimo kuba abana babo biga hafi yaho batuye bityo uburyo bw’ingendo bukarushaho koroha.

Umuyobozi w’ishuri Furaha Berthe yemeje ko hari ibanga bakoresha kugirango batange uburezi bufite ireme bityo bizeye ko   abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bazabitsinda ku kigero gishimishije, agira ati:”kugirango abana bagire uburezi  bufite imbaraga uburezi bufite ireme cyane , ni ukuvuga ko  mbere na mbere dushaka abarimu bashoboye bize umwuga w’uburezi kandi tukabahugura buri munsi,  n’abana kandi tukabigisha dukurikije gahunda igezweho, bityo tukaba twizeye ko bazatsinda neza ”

 

Abanyeshuri basoje icyiciro cy’incuke bagera kuri 37 , naho abasoje amashuri abanza bakaba bagera kuri 32 mu gihe ikigo cyose cyari gifite abanyeshuri bagera kuri 320.

Biseruka jean d’amour

 2,223 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *