Abakoresha umuhanda barasabwa guhora bazirikana amategeko awugenga

Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abafatanyabikora bayo igamije gufata imyanzuro yafasha kugabanya impanuka zo mu muhanda zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Ni inama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo, yahuje ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperatiwe, Ikigega cy’Ingoboka n’abandi bemeranywa kurushaho kunoza imikoranire kandi buri wese akagira uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yashimiye uruhare abafatanyabikorwa ba Polisi bagira mu kugabanya impanuka, abasaba kongera imbaraga mu mikoranire igamije kugabanya cyane umubare w’impanuka zo mu muhanda  n’ingaruka ziteza.

Yagize ati “Ibyo tugeraho mu kugabanya impanuka ntabwo bishimishije cyane n’ubwo hari aho bigana. Nicyo gituma buri muntu akwiye kugira icyo akora kirenze kubyakorwaga kugira ngo impanuka zigabanuke cyane.”

IGP Munyuza yasabye ko abatwara ibinyabiziga bibumbira mu makoperative azwi kandi acunzwe neza kugira ngo ababayobora n’abo batwarira ibinyabiziga babashe kugenzura imyitwarirere yabo mu butyo bworoshye kandi buhoraho binyuze mu makoperative.

Ati “Abatwara ibinyabiziga bakwiye kurushaho gukorera hamwe ku buryo byorohera banyir’ibinyabiziga n’izindi nzego zibafite mu nshingano kugenzura imyitwarire yabo binyuze mu makoperative bahuriramo kandi ubwabo bikabafasha kugirana inama.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi yerekanye ko abatwara ibinyabiziga batagira ibyangombwa bagira uruhare runini mu mpanuka zo mu muhanda kuko babikora  umutima uhagaze bikanga ko bari bufatwe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) Prof. Harerimana Jean Bosco yashimangiye ko barimo kunoza imikorere y’amakoperative y’abatwara abagenzi ndetse no gukangurira abatayabamo gukorera hamwe kugira ngo boroherezwe kubona ibyangombwa bibemera gukora umwuga wo gutwara ibinyabiziga.

Ati “Kongerera ubumenyi mu micungire y’amakoperative abanyamuryango bayo no gushyiraho koperative nshya nibyo turi gukora kandi turizera ko bizajya birushaho kuborohereza kubona ibyangombwa kuko bazaba baracitse ku mikorere y’akajagari.”

Imibare y’Ikigenga cy’Ingoboka yerekana ko abatwara moto batagira ibyangombwa n’ubwishingizi bari ku rwego rwo hejuru kuko abamotari 84% bakora impanuka baba badafite ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo.

Abari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo basabwe gukora ubukangurambaga mu bo bayobora bugamije kumvikanisha ubukana bw’iki kibazo n’ingaruka zacyo ndetse no kubereka uruhare bafite mu gushakira ibisubizo ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda.

Iyi nama yasojwe hemeranyijwe imyazuro izafasha mu guhangana n’ikibazo cy’imparuko zo mu muhanda irimo kunoza imikorere n’imfashanyigisho zitangirwa mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, kurushaho guhugura abakoresha umuhanda ibyerekeye amategeko n’amabwiriza agenga gukoresha umuhanda ndetse no kunoza imikorere y’amakoperative y’abatwara abagenzi hanashingwa amashyashya.

Uburangare bugaragara ku batwara ibinyabiziga n’abanyamaguru bugira uruhare rwa 42% mu mpanuka zose, abakoresha umuhanda bagasabwa guhora bazirikana amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda.

gasabo.net

 1,167 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *