ADEPR:Ingumi no guterana amagambo byasimbujwe , alleruya na Yesu ashimwe.

Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo ngo nuko mu itorero rya ADEPR mu Rwanda , ibintu byaba bitameze neza ndetse bikavugwa ko bamwe basigaye baterana amakofe n’amagambo  y’imvugo zitari nziza.Ayo magambo ya  gishumba kiragira ihene ngo akaba yarasimbujwe Yesu ashimwe, ahimbazwe.

 

Umwe mu bakirisitu muri iryo torero avuga ko ibintu biratera amakimbirane hagati y’umuvugizi wa ADEPR Karuranga Efrem n’umwungirije Karangwa John :Bikavugwa ko Karuranga  yaba nibura ashinja Karangwa John ko afata ibyemezo atamubwiye, guha akazi abo bafitanye amasano (akazu) bijyana no kurya ruswa,kumusuzugura no kumwinjirira mu nshingano,  gutonesha, kumukanga ko ibyakora aba yabivuganye ninzego za leta no gukunda kugirana ibibazo n’abakozi naba pastors.

Naho ngo  Karangwa  yaba ashinja Karuranga gutonesha,gushyiraho abapastoro ashaka gupinga Karangwa ngo ntiyize ko akora ibyo atazi,no gushyira mu nyanya abo bahoranye muri EX-FAR no mu nkambi z’impunzu iyo za  Mugunga, Katale, Sake na Tingitingi muri Congo na Benako muri Tanzaniya.

Dore tumwe mu tuzu bashinjanya.Karuranga ati :Muhire comptable wa Radio ya ADEPR ni umwana wa Karangwa , ni uwa se wabo warerewe iwe.  Moise comptable wa paroisse Butama muri Kirehe ni mwene wabo wa Karangwa .Naho ngo  Karangwa James uyoboye Parish ya Nyanza ya Kicukuro ni mwene wabo wa Karangwa.

Kamugisha uyoboye akarere ka Musanze  ngo nawe yaba  yabaye kwa Karangwa kandi ngo   n’umugore we ni cashier wa Dove hotel.  Moise ushinzwe abakozi muri ADEPR ngo  ni mwene wabo wa Karangwa.Mu gihe  Filius accountant wa ADEPR  ari  mwene wabo wa DAAF wa ADEPR .Pastor Gallican wa Rusuzi  nawe bivugwa ko yaba nibura ari mwene wabo wa Karangwa .

Umushumba wakarere ka Kampala Bazatoha  ngo yaba ari umukwe wa Karangwa   naho ngo manager wa Dove hotel ni inshuti magara ya Karangwa , ngo basangira ka cyayi , biteretse bibiriya year, bavuga uko Yesu agira neza.Ngo yahawe akazi hatitawe kuba yarahombeje  compassion ku kicaro cya ADEPR mu Burasirazuba , aho miriyoni 5, zakubitiwe ahareba I Nzega. Nibindi…..

Karuranga nawe ngo ntiyatanzwe ugaba imyanya ngo akimara kubona manda ye, itari inzibacyuho ngo yateretse ku mbehe y’umunyamabanga uhoraho witwa Nsanzineza .Ngo  ise ni inshuti magara ya Karuranga.Mbe mwa ngo bahoze basangira inombe y’ibirayi n’amashaza bakarenzaho ikigage.Ise akaba pastoro  wa paroisse Ryabizige muri Kayonza.Naho  ngo  Umushumba witwa Mungariho, wa Mahoko, nuwa Nyabirasi, ngo bari AX-FAR, bazwiho cyane kuba inzirabwoba.Ngo bakaba baziranye bakubitirwa za Kagitumba, Bungwe na Mukarange.Ngo  iyo bari kuyaga, kuba bakiriho ,ngo  basanga igihe bataye bamaye simoko kuri karacinikove, nta yindi nzira isigaye uretse  kubeshya ko baboneje inzira y’agakiza.

Ngo bajya banyuzamo bagafata rutemikirere bakajya gusura uhagarariye ADEPR mu Bufransa   Mboneko corneulle ngo  baziranye cyane muri  Kongo mu nkambi.

Icyarushijeho kuzambya ibintu muri iyi minsi ngo nuko Karangwa  yaba nibura yarafashe c amakashi y’umuvugizi akayikoresha kurutonde rwatanzwe na Karangwa rwagiye mu butabera kugirango batumize abakozi ba ADEPR mu rubanza rwabo basimbuye yarangiza agasinya mwizina rye.Bikavugwa ko ibi biri mubyakuruye amacakubiri mu bakozi ba ADEPR ku kicaro, kuko abenshi bakihakora harimo  ushinjwe planification, auditeur n’abashoferi ba Karuranga na Karangwa.

Ibyo ngo byatumye umuvuguzi wa ADEPR abyuririraho abwira abakozi ko Karangwa agiye kubafungisha,aho Karangwa abimenyeye abakoresha inama asa nubiseguraho Ariko biba ibyubusa umwuka ukomeza kuba mubi kugeza na nubu.

Ikindi ngo cyaba cyenyegegeza umuriro ngo ni abajyanama babi kuko nkuwitwa Neretse Joseph Karangwa aziko ari umujyanamawe kandi ibyo bakoranye arahindukira akajya kwa Karuranga ati witonde Karangwa akuriho Bikavugwa  ko ibyo yabikoze ubwo ku wa 2 bavaga MINADEF , we na Karangwa,kurega Karuranga ko yimitse umuntu utizewe mu Bufransa, aragaruka yatsa umuriro.

Iyi nkuru twayohereje  Karangwa kuri whats’up tumusaba kugira icyo ayivugaho, ariko ntacyo yadusubije.Karuranga we,ntaba ku ikoranabuihanga twabuze uko tuyimugezaho.Ariko kuba Karangawa yarayibonye, n’undi twizere ko yamugezeho kuko nta Luka na Matayo.

Alleruya, Yesu ashimwe cyane.

Uwitonze Captone

 1,742 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *