Burera: Hakozwe ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha mu mashuri

Mu mirenge yose igize akarere ka Burera hakozwe ubukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo inda ziterwa abangavu ndetse n’icyibazo cy’ibiyobyabwenge mu mashuri.

Ni ubukangurambaga bwakozwe kuri  uyu wa Kabiri tariki 05 Gashyantare, aho bwabereye mu mirenge  17 igize aka karere ibiganiro  bigatangwa n’abayobozi ba za Sitasiyo za Polisi zikorera muri iyi mirenge bafatanyije n’abayobozi  mu nzego z’ibanze, abanyeshuri n’abarezi babo bagera ku 6153 nibo bahawe ibi biganiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru  Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko ubu bukangurambaga bwateguwe mu Ntara y’Amajyaruguru kuko ifatwa nk’inzira inyuzwamo ibiyobyabwenge biturutse mu bihugu by’abaturanyi.

Yagize ati “Burera kimwe n’utundi turere tugize iyi ntara hakomeje kugaragara ikibazo cy’ibiyobyabwenge  byinganjemo urumogi ndetse n’inzoga zitemewe, ibi byose ababicuruza bakoresha urubyiruko bikaruviramo guta amashuri.”

Yakomeje avuga ko ahakorewe ubu bukangurambaga hose abanyeshuri baganirizwa  ingaruka zo kwishora mu ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge  haba kuri bo ubwabo, ku muryango nyarwanda ndetse no kugihugu muri rusange.

Yagize ati “Uretse kuba baribukijwe ko byangiza ubuzima bw’ubikoresha banagaragarijwe ko umubare munini w’ abafunzwe bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ari urubyiruko bityo ibyo ubwabyo bikaba  byangiza ijo hazaza habo ndetse n’ahigihugu muri rusange.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Habyarimana Jean Baptiste wari witabiriye ubu bukangurambaga kuri GS Kirambo mu murenge wa Rusarabuye yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya n’ababyeyi kugirango umwana wese wataye ishuri amenyekane.

Yagize ati “Abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu usanga bakoresha urubyiruko rwataye ishuri, hakenewe imbaraga zaburi wese mu kubirwanya kuko iyo umwana yataye ishuri abamushuka bagamije kumushora mu ngeso mbi biraborohera.”

Visi Meya Habyarimana asoza yibutsa uru rubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu z’ejo hazaza bityo bakwiye kwirinda ubashuka agamije kubashora mu byaha.

Yasabye abana b’abakobwa kwima amatwi ababashukisha impano zitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi kuko ari byo bivamo zanda ziterwa abangavu bikabaviramo guta amashuri ejo heza habo hakadindira.

Ubukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko ruri mu mashuri kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’inda ziterwa abangavu buzakorerwa mu mashuri yose agize Intara y’Amajyaruguru aho Polisi ifatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze  mu kugaragariza urubyiruko ingaruka ibi byaha bigira ku muryango nyarwanda bityo bagashishikarizwa kubirwanya binyuze mu gutanga amakuru y’aho bigaragaye.

police.gov.rw

 1,828 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *