Kubangamira rwiyemezamirimo, meya wa Karongi aradindiza iterambere ry’Akarere n’abaturage

Hashize igihe kirekire , bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitsita, Akagali ka Cyanya mu Midugudu ya Gisiza na Mpatsi, bumvikanye na rwiyemezamirimo wa sosiyeti icukura ikanacuruza ishwagara ALICOMEC, ko yabagurira ubutaka bwabo akabishyura hanyuma agakomeza akazi ko gucukura ishwagara, ariko bikaba birashyirwa mu bikorwa kubera kubangamirwa na meya .

                                                 Meya Ndayisaba wa Karongi (P/net)

Nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage, ngo bamaze kumenya ko hari rwiyemezamirimo ugiye kubagurira ubutaka bwabo, habaye kutumvikane hagati yabo binyuze ku bayobozi( mobilization) .Ngo hari bamwe mu baturage bavugaga ko rwiyemezamirimo yabakodesha ubutaka bwabo, abandi bagatangaza ko yabaha ingurane, ariko benshi bakvuga ko yabagurira bakajya gushaka ahandi.

Bikavugwa ko hari igihe meya Ndayisaba Francois, yacaga ruhinganyuma akinjira mu baturage , aje kuri moto, yambaye imyenda ya siporo agakoreshwa inama rwihishwa ibuza abaturage kugurisha ubutaka bwabo abwira abaturage kutagurisha n’umuntu utavuka aho.Ariko ntibyamuhiriye kuko hari bamwe mu baturage bavugaga ko ubutaka bwabo butera batumva impamvu batagurisha n’ushaka kuhakorera ibikorwa by’amajyambere , bakajya kwigurira aho bifuza.

Bwana Uwimana Etienne, uyihagrariye sosiyeti ALICOMEC, byemewe n’amategeko, atangaza ko kuba hashize imyaka ikababakaba hafi 3, ubutaka yahawe atarabubyaza umusaruro byamuteye igihombo gikomeye.Uwimana ati:”Ni gute inama ya guverinoma iguha uburengenzira bwo kugura ubutaka n’abaturage , meya akabitambamira, none se yaba afite amategeko aruta aya guverinoma.”

Bamwe mu baturage batangaza ko batigeza bananiranwa na rwiyemezamirimo nkuko twabivuze hejuru, ahubwo bakomeza bashyumangira ko babuzwaga kugurisha ubutaka nta rukundo ahubwo hari ababyihishe inyuma bifitiye inyungu zabo .

Cyane ko babuzwaga kugurisha ngo nibategereze undi rwiyemezamirimo uzatanga menshi batigeze babona . Uwimana Etienne wa ALICOMEC yifuje kumvikana n’abaturage nkuko yari asanzwe agura ubutaka n’abaturage. Baza kunanirana kuberako meya yari yarabinjijemo ibitekerezo. Meya we, yifuzaga ko abaturage bakishyurwa 1800 frw/m2. Nibwo ALICOMEC izanye umugenaciro nkuko abategeko abiteganya nyuma meya aramwanga akomeza kosha abaturage.

Ikigo RMB kimugira inama yo gushiraho umugenagaciro w’Akarere nabyo biratinda cyane.Igihe amushiriyemo atanga 600 fr kuri m2. Nabwo meya aravuga ngo ni make.Akomeza koshya abaturage ngo bake 1800 frw kuri m2.Ngo nibatayabona ntibazatange gakondo yabo azabazanira undi rwiyemezamirimo uzabaha menshi nkuko twabyanditse hejuru .

Nyuma nibwo njyanama yagiye kuri terrain irabikemura habaho amasezerano kuri 800 frw m2. (mwisomeye imyanzuro y’iyo nama).

Ubwo twageraga mu Karere ka Karongi, twahakuye amakuru atandukanye ku bireba n’iteramberere ry’Akarere.Bamwe mu bo twaganiriye batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko meya ari kubangamira ba rwiyemezamirimo bashaka guteza imbere Akarere.
Ngo si, ALICOMEC yonyine yabangamiwe na meya Ndayisaba ,ubutaha tuzabagezaho ibibazo afitanye na rwiyemezamirimo Rutayisire uzwi nka hotel CREDO I HUYE.
Rutamu Shabakaka

 1,444 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *