Centrafrika:Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abaturage mu muganda

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrika (MINUSCA) bifatanyije n’abaturage mu muganda ugamije kwimakaza umuco w’isuku aho batuye.

Ni umuganda wakozwe mu mpera z’icyumweru dusoje n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWA PSU IV) bashinzwekurinda abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa  bw’amahoro muri iki gihugu.

Uyu muganda waranzwe no gusukura umuhanda mu duce twa Marabena na Bondorobyi-Lipiya mu murwa mukuru Bangui aho witabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera Flavien Mbata ndetse n’abaturage batuye muri aka gace.

Mu ijambo rye Minisitiri w’ubutabera Flavien Mbata yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro uruhare bagaragaza mu gushakira abaturage ba Centrafrika imiberehomyiza n’umutekano.

yagize ati “Turabashimira ku bwitange mukorana mwita ku baturage b’iki gihugu biza byiyongera ku kazi katoroshye k’ubutumwa mwahawe n’umuryango w’abibumbye.  Iki gikorwa ni icy’agaciro kandi kitugaragariza ubufatanye n’urukundo mufitiye abaturage b’igihugu cyabakiriye”

 Yakomeje agira ati “Uru ni urugero rwiza tuzakomeza gukurikiza mu rwego rwo gushyigikira isuku no gufata neza ubuzima bwacu.”

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWA PSU IV) bashinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’intumwa z’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu Chief superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kabanda yashimiye abaturage bifatanyije nabo muri uyu muganda abibutsako umutekano n’iterambere by’igihugu  biri mu maboko yabo.

 Yagize ati “Ndabashimira kuba mwaje kwifatanya natwe muri iki gikorwa cy’umuganda.  Ubuzima bwanyu n’iterambere ry’igihugu bizaturuka kuri mwe ubwanyu kandi bizagerwaho ku bufatanye no mu mutima wo gukunda igihugu cyanyu.”

Yakomeje avuga ko gucunga umutekano bitagarukira gusa kuba nta ntambara, amakimbirane n’ibindi bikorwa by’urugomo biri mu gihugu ahubwo bikubiyemo no kuba abantu bafite ubuzima bwiza. Ni muri urwo rwego isuku ari kimwe mu by ‘ibanze dukwiye kwitaho mu kurwanya indwara zirimo Malariya, impiswi ndetse n’ inzoka zo munda.

Abaturage bitabiriye uyu muganda bashimiye abapolisi b’u Rwanda igikorwa bakoze  bavuga ko bagiye kujya bakurikiza urugero rwiza rw’umuganda bahawe ubwabo bakajya bawukora mu rwego rwo kwimakaza isuku aho batuye.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro n’umutekano ((MINUSCA) mu gihugu cya  Central Africa muri 2014, nyuma y’uko ubushyamirane hagati y’imitwe ya Séléka na Anti-balaka bwatangiye muri 2012 bumaze gufata indi ntera y’ubwicanyi, ubu muri iki gihugu hakaba hari abapolisi b’u Rwanda barenga 450 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye  Buzwi nka MINUSCA.

 1,038 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *