Dove Hotel: nta nyerezwa ry’ibikoresho ryabayeyo

Nyuma y’amakuru yavugaga ko hari inyerezwa ry’ibikoresho kuri  DOVE Hotel , twanyarukiyeyo  ngo tumenya  amakuru y’imvaho.

Tumaze gutambagira iyo nyubako , twaganiriye na bamwe mu bakozi b’iyo hotel, badutangariza  bimwe muu bihakorerwa n’ibihavugirwa.

Bavuze ko,  ibyagiye bitangazwa ko,  hari  ibikoresho  byabuze ari ibihuha.Ngo abagenda bakwirakwiza ayo magambo ni bamwe mu bakozi  birukanwe bahoze bahakora.

Ushyirwa mu majwi ngo  ni uwitwa Eustache, wari security officer ,wahagaritswe ku kazi kuko atuzuzaga inshingano ze.Ngo kubera gukorana n’abantu batifuje impinduka  ngo  ntiyigeze yishyimira imikorere y’iriya hotel, buri gihe yabaga yibereye mu modoka ya Rev.Sebadende bipangira indi mipango.

Ikibabaje nuko yabeshyeye umukozi wa maintenance ngo yakijijwe n’ibyo yakuye kuri hotel kandi azi neza ko ari rwiyemezamirimo ukomeye, upatana  akazi karenze za miriyoni nka 10.Kugeza aho amubeshyeye  ko yapakiye flat, kandi azi neza ko  zari zatwitswe n’umuriro mwinshi , bakazimanura bakazishyira mu cyumba kimwe, mu rwego rwo kuzishakira  umutekinisiye ( electronicien ) ngo  azikanike.

Kandi imirimo irangiye zasubijwe  mu byumba byazo.Ubwo twasuraga iyo hotel twasanze buri cyumba gifite flat yayo.

Kuba hari bamwe  bagenda bavuga  hari inyerezwa  ry’ibikoresho kuri Dove-hotel , ubuyobozi bw’iyo hotel bukomeje gutangaza  ko  ayo makuru ari ibihuha bigamije guca intege ubuyobozi bw’Itorero n’Abakristo riyobowe na Rev.Karuranga n’umuvugizi wungirije Karangwa John.

Twabibutsa ko iyi hotel yuzuye itwaye asaga Miliyari eshanu z’amanyarwanda, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007. Amwe muri aya mafaranga yitanzwe n’abakirisitu andi ni inguzanyo.

Iyi Hotel ifite ibyumba 70 biri ku giciro gitandukanye, ikaba ifite icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu ibihumbi bitanu bicaye neza, ikagira Piscine naho kwidagadurira.

Rutamu Shabakaka

 1,104 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *