Croix Rouge Rwanda yibutse abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 26 Mata 2024, abakorerabushake, abakozi, abayobozi inshuti n’imiryango y’abari abakozi ba Croix Rouge y’ u Rwanda bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyatangiriye  mu Mudugudu wa Jurwe mu  Murenge wa Ndera aho Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufsha wa leta  yafashije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994  bibumbiye muri “Association Mbihoreze  na bamwe mu basirikare bamugariye ku rugamba n’abaturage bakennye kurusha abandi muri uwo Mudugudu  bakaba baragenewe ubufasha bw’amafaranga arenga  miliyoni 2 y’u Rwanda yo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,  Croix Rouge Rwanda  yubatse amazu umunani muri uyu Mudugudu.

Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda, Francoise Mukandekezi, yavuze ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko byari agahoma munwa.

Ati:”Abagifite  ingengabitekerezo ya Jenoside n’ imigambi yabo yose izabapfubana kuko politiki y’u Rwanda n’ubuyobozi buriho, bitakwihanganira uhirahira kubiba inzangano n’amacakubiri. Kwibuka n’igikorwa kireba buri wese mu rwego rwo guha icyubahiro  abazize Jenoside yakorewe Abatutsi  no gufasha abarokotse mu kwiyubaka n’ubudaheranwa.”

Mukandekezi yasobanuye ko Croix Rouge y’u Rwanda izirikana imibereho y’abarokotse Jenoside ari nayo mpamvu mu bihe bitandukanye ikora ibikorwa byo kubasubizamo mubuzima busanzwe babubakira amazu yo guturamo n’ibindi  byabafasha mubuzima .

Amafoto y’igikorwa cya Croix Rouge y’u Rwanda  cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi  ku ncuro ya 30 .

Uwitonze Captone 

uwitonzecapiton@gmail.com

 1,970 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *