Umuti wa Kowariterime uvura malaraiya watangiye gucika intege mu kuyivura

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyiratangaza ko nubwo ubushakashatsi buherutse gukorwa ku ndwara ya Malaria bwagaragaje ko hari umwe mu miti ivura Malaria byagaragaye ko watangiye gucika intege mu kuyivura;  ariko ko mu by’ukuri iyo miti ya Kowariteme[Coartem],  igifite ubushobozi bwo kuvura neza iyo ndwara ku gipimo cya 195% iyo ifashwe neza uko bikwiriye nk’uko biteganywa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima .

Indwara ya Malaria iterwa n’agakoko ka Plasmodium gakwirakwizwa n’umubu w’ingore wo mu bwoko bwa Anophere kinjira mu muntu kagatangira kwiyongera mu maraso ari nako kagira uruhare mu kwangiza tumwe mu tugize utunyangingo tw’amaraso dutukura (Globule rouges), tugatangira kwangirika no gupfa.

Iyo izo “globure rouges” zimaze gupfa biteza ikibazo gikomeye cyokuba umwuka wa ogisijene utabasha gukwirakwira mu maraso bigatuma amaraso ashobora kuvura ari nako hajyamo inyanda y’iziba zaturitse n’indi iba yaturutse ku kwangirika kw’abasirikare bashinzwe kurinda umubiri baba bahaguye.

Ubusanzwe, umuti uvura Maralia wa Artimetiere Lumefantrine [artemether/lumefantrine] haba harimo ubwoko bw’imiti ibiri mu kinini kimwe ukaba  umenyerewe ku izina rya Kowariteme [Coartem], ni ho agace kamwe muri uwo muti byagaragaye ko udukoko dutera malaria, mu buryo karemano twatangiye kugaragaza ubudahangarwa, kwihinduranya no kwiyoberanya ibyo bita mutation kuri uwo muti.

Ngo kuba ikibazo cy’indwra ya malariya cyongeye kuvugwa ngo byatewe ahaninin n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kwihinduranya k’umubu utera malariya ni bimwe mu biri gutuma iyi ndwara yiyongera kandi ikagira ubudahangarwa ku miti ya Coartem, inzego z’ubuzima zemeza ko itagifite ubushobozi bwo kuvura neza iyi ndwara .

Dr. Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi w’ishami ryo kurwanya malariya mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ati “ku kijyanye n’ubudahangarwa bw’imiti yo kuvura hari aho twagiye tubona ko iyari isanzwe ikoreshwa ya Coartem yatangiye gucika intege, ukaba wavura umuntu uyu munsi nyuma y’iminsi 3 akagaruka agifite ibimenyetso nk’ibyo yari afite mbere tubona ko udukoko dutera malariya twatangiye kugira imbaraga zirusha umuti, ibyo nabyo biri gukorwaho kugirango turebe uko hatangwa imiti mishya ubu yamaze gutumizwa izafasha mu kurwanya malariya”. 

Ubusanzwe Coartem yavuraga indwara ya malariya ku gipimo cya 195% iyo ifashwe neza uko bikwiriye nkuko biteganywa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ubu ari nabyo inzego z’ubuzima zivuga binemezwa n’abaturage ko itagifite ubudahangarwa bwo kubavura.

Intego y’igihugu yo ntabwo ihinduka ahubwo ni ugushaka imbaraga aho zishyirwamo kugirango dukomeze kugendera kuri wa murongo niba twarabashije kugabanya malariya 90% mu myaka 5 ishize birashoboka ko mu myaka 5 iri imbere tuzaba twararanduye malariya ariko birasaba uruhare rwa buri wese”.     

Gutanga iyi miti isimbura Coartem ni imwe mu ngamba zashyizweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu kuvura malariya ikomeje kwiyongera ndetse no kugira ubudahangarwa ku miti isanzwe iyivura.

Imibare ya RBC yo muri Gashyantare 2025, igaragaza ko Uturere two mu Mujyi wa Kigali twari twibasiwe na Malaria kurusha utundi, aho Akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa Mbere n’abarwayi 15,409, hagakurikiraho Kicukiro ifite abarwayi 10,473 mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa Gatanu n’abarwayi 5,161.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, kivuga ko muri gahunda yo gukomeza guhangana n’ubwiyongere bw’indwara ya Malaria, hazakomeza kandi gutangwa inzitiramibu, gutera imiti yica imibu, ndetse n’ubukangurambaga bwo gukuraho ubwihisho n’ubwororokero bw’imibu itera Malaria.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko 94% by’abarwara Malaria ku Isi ari abo muri Afurika, mu gihe hanabarizwa 94% by’abahitanwa na yo ku Isi.

Uwitonze Captone

 532 total views,  5 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *