Bamwe mu bakristo bashaka impinduka mu ADEPR, bongeye kubura umutwe
Hashize igihe kinini bamwe mu bakristu bavuga ko mu itorero rya ADEPR , hari ibitagenda neza bigomba gukosorwa.
Nyuma ya Nzahuratorero yahinduye bimwe mu bintu bakunze kurega ubuyobozi bwa ADEPR, bwari bukuriwe na Sibomana Jean n’umuvugizi wungirije Tom Rwagasana , bagasimburwa na Rev.Karuranga Efrem na Karangwa John, uri mu maboko y’ubutabera havutse indi komisiyo iyobowe na Pasitoro Karamuka Frodouald ivuga ko hari bimwe ba Karuranga biyibagije gukosora harimo no kugabana imyanya y’ubuyobozi.
Pastoro Karamuka Frodouald ( Photo:Gasabo)
Iyi komisiyo yasohoye amatangazo menshi mu izina ry’abakirisitu ba ADEPR ( nkuko mubona urutonde rw’ababyemeza hasi ) bavuga ko badashyigikiye ubuyobozi bwa Rev.Karuranga Ffrem buriho, igaragaza ko mu itorero harimo ibibazo kandi ubuyobozi bwari bwagiyeho mu rwego rwo kubikemura .
Ikindi ngo nuko ubuyobozi buriho butarangwa n’ubunyangamugayo.
Bimwe mu byavuzwe muri iryo tangazo bigaruka ku mwuka wagiye wumvikana mu itorero ujyanye n’akarengane gakorerwa abakirisitu no kubarira amafranga no kwambura bamwe mu bapasito ku buyobozi bw’amaparuwasi n’Uturere.
Tariki ya 20/10/2018 na 21/11/2018, iyi komisiyo ngo yandikiye ,Perezida wa Republika ndetse ngo itumirwa muri perezidansi incuro zigera kuri 6 nkuko babyivugira ngo ibahuza na RGB, babonana incuro 2 na prof.Shyaka Anastase icyo gihe ashyiraho komisiyo ikurikirana ibyo bibazo .
Pasitero Karamuka yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko kugeza ubu ibyo basabye bitarashyirwa mu bikorwa bakaba basaba ubundi buvugizi bwabafasha gukemura ibibazo bamwe mu bakirisitu ba ADEPR barega ubuyobozi no kurebera hamwe umuti wibyo bibazo .
Pasitoro Karamuka avuga ko mu nshingano zabo nk’abakristu bifuza kwicarana n’inzego za ADEPR bagacocera hamwe ibibazo.Kuko ngo abantu 5 bagize nyobozi ya ADEPR ntibakagombye kurenganya abakirisitu bagera muri miliyoni ebyiri.
2,777 total views, 1 views today