Bahati Etienne arakekwaho gusahura umushinga Compassion ariko akaba akomeje kwidegembya.

Abazimu bakomeje gutera bamwe mu bakozi b’itorero ADEPR mu Rwanda baturukahe??

Byagiye bivugwa kenshi ko Itorero rya ADEPR ribamo bamwe mu bashumba bakunda gukora ibikorwa byinshi bigayitse aho bimitse ubusambanyi, kunywa ibisindisha kurya amaturo n’icyacumi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bigayitse birimo no kurwanira mu ruhame.

Ibi bikorwa rero byaragiye biramanuka biva mu buyobozi bwo hejuru bw’iri torero bigera no kubashumba bayobora za paruwasi zitandukanye, twabibutsa ko hari inkuru yasohotse yavugaga ngo “Bishop Ntuyemumanywa Mathieu wayoboye ADEPR Muhondo aravugwaho ubusambanyi Ruswa n’inda nini!!”

iyi nkuru yerekana uburyo uwahoze ari umushumba wa ADEPR paruwasi ya Muhondo yimitse icyaha maze akajya asambanya bamwe mu bakiristu be kugeza naho abatera inda, ndetse akajya abaka amafaranga.

Impamvu nyamukuru yatumaga uyu mushumba akora ibi byose byaturukaga mu kuba hari umushinga witwa compassion Internationale  ufasha abana baturuka mu miryango itifashije waje muri uyu Murenge wa muhondo maze bigaha umwanya uyu mushumba wo kusambanya bamwe mu babyeyi bari bafite abana bifuzaga ko bafashwa n’uyu mushinga , ndetse bamwe akajya abaka n’amafaranga . sibi gusa kandi yakoze dore ko amakuru avuga ko yariye amafaranga menshi abinyujije mu mukugura ibikoresho aho yatangaga raporo ko yaguze ibikoresho bihenze kandi yabiguze ku giciro gito maze ugasanga niba aguze ibikoresho bya Miriyoni ebyiri akavuga ko yabiguze miriyoni eshanu .

Ese ibi bikorwa byose byo kunyereza amafaranga Umushumba Ntuyemumanywa yabikoraga wenyine??
Amakuru dukura ahizewe avuga ko uretse kuba badahamya neza niba uwari umuyobozi mukuru muri uyu mushinga muri paruwasi ya muhondo nawe yakoraga ubusambanyi ndetse no kwaka ruswa bivugwa ko uyu Bahati Etienne nawe yafashije umushumba Mathieu gusahura amafaranga menshi. muri kompasiyo.

Abagenerwabikorwa ndetse n’abakirisitu bo muri Adepr paruwasi Muhondo babivugaho iki??
bamwe mu bakiristu ba ADEPR muhondo baribaza impamvu abakozi b’imana bakora amakosa ntibahanwe cyangwa ngo baryozwe ibyo bakoze ahubwo bakimurirwa ahandi, bakibaza niba ari ishimwe baba babageneye?

Ibi twabitangarijwe na bamwe mubakirisitu bo muri ADPR muhondo basanzwe bafashwa numushinga wa compassion umubyeyi usanzwe ufashwa nuyu mushinga utarashatse ko tuvuga amazina ye agira ati” ubwo umushinga wageraga muri paroisse twarishimwe kuko twumvaga ugiye kudufasha mubya tunaniye no gutuma abana bacu bagira ubuzima bwiza gusa icyizere cyagiye gishira uko bwije n’uko bucyeye bitewe n’umushumba witorero Ntuyemumanwa Mathieu ndetse n’uwaruhagarariye umushinga Bahati Ethienne bitewe n’ibikorwa bigayitse byabaranze birimo ubusambanyi ruswa no kunyereza amafaranga yagombaga kwifashishwa mu kugura ibikoresho byo guha abana bafashwa na kompasiyo”.

Akomeza agira ati “ubundi kwinjira mu mushinga byari Ubuntu kubo mu cyiciro cy’ambere n’icyakabiri gusa bo bari bafite umuvuno wo guca amafaranga ibihumbi 50 ndetse uyabuze bakamusimbusa uwo mu cyiciro cyagatatu uyafite, ndetse ugasanga hari n’ababyeyi basambanywaga kugirano abana babo babashe gufashwa n’umushinga, hari n’ababyeyi babyaye abana babo bagabo”.

Amakuru twakuye ahizewe avugako Bahati ariwe mugihe cyo gutanga amasoko wazanaga umuntu we bityo ibikoresho bikaza bidashyitse ndetse bitujuje ubuziranenge ingero batanga ni ibikapu , imyenda ndetse n’imifariso(Matera), aha ngo byaje no guteza umwiryane hagati ya Bahati Etienne n’umucungamutungo Nsengiyumva Pasteur maze hitabazwa inzego z’ubuyobozi, aha bikaba bivugwa ko Bahati yari yariye amafaranga menshi abarirwa mu mamiriyoni afatanyije na Ntuyemumanywa .

Mubindi Kandi bavuga ko Bahati akigera mu mushinga yahagize nka karima ke kuko yatangiye nkwinjiza no gusohora abo adashaka ndetse no gukora uko ashaka kuko bavugako yaziraga kukazi igihe ashakiye .
Abakirisitu barifuza iki?

Bamwe mu bakirisitu barasaba ko bahabwa uburenganzira ku bikoresho bagenewe n’umushinga ,ibitarabagejejweho bikabagezwaho, naho ibyariwe n’ibyarigishijwe bikagaruzwa Bahati Ethienne na Ntuyemumanywa bagakurikiranwa n’ubutabera .

Tuzakomeza tubakurikiranira byinshi byaranze abakoraga muri uyu mushinga ndetse n’umubare w’abana bavutse mu buryo butateganijwe bitewe n’aba bayobozi .

Compassion Internationale ntabwo ari ubwa mbere bigaragaye ko waje ari umushinga uje gufasha abakene ariko ugasanga ahubwo ukomeza guteza imbere abifite baba bahawe imyanya yo gukora muri uyu mushinga. Ese kwitwa ko ugiye gufasha abakene byaba ari umuvuno wo gufasha abifite ariko bigakorwa mu buryo bw’Ibanga??

Gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *