Muhanga:Green Party basabye abarwanashyaka bayo gukora ibikorwa byiza biteza imbere igihugu.
Muri gahunda y’ishyaka Green Party yo kuzenguruka igihugu yo kuzamura ubushobozi bw’abarwanashyaka bayo biciye mu mahugurwa kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2025, icyo gikorwa cyakomereje mu Karere ka Muhanga .
Mu biganiro byatanzwe urubyiruko n’abagore basabwe kuba itara rimurikira abandi, barangwa n’imyitwarire myiza, ibikorwa bibahesha isura nziza aho batuye no gushyira mu bikorwa ingamba ziteza imbere igihugu.
Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro Hon. Mugisha Alex , komiseri mukuru w’Ishyaka rya Green Party, Hon. Alexis Mugisha, yavuze ko inzego z’ishaka Green Party zubakitse neza kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku Mirenge akaba ari muri urwo rwego nyuma y’amahugurwa abarwanashyaka bagomba gotora inzego zose kugira ngo abatowe bakorere Ishyaka n’Abanyarwanda muri rusange.
Ati: “Muri rusange rero, ibi bikorwa turimo gukora, byiyongeraho no gutora za komite nyobozi, ni intambwe y’indashyikirwa Ishyaka ririmo kugeraho mu rwego rwo kurushaho kwegera Abanyarwanda aho bari. Ibi kandi bidufasha kumenya ibikenewe n’abaturage aho batuye.”
Mu kiganiro cya garukaga ku kwerekana uburyo abarwanashyaka bagira uruhare mu kumenyekana no kumenyekanisha ishaka, Komiseri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Green Party Mukamurigo Josiane, yavuze ko iyo hari umuntu witwaye nabi aho atuye abantu baba bamuzi kandi bamubona mu isura yicyo aricyo. yibukije abarwanashyaka ko bagomba kugira uruhare mu guteza imbere isura nziza y’ishyaka mu gihugu hose no hanze yacyo.
Yavuze ko abarwanashyaka bakwiriye kugira itandukaniro haba mu kurengera ibidukikije, mu bikorwa by’iterambere ndetse no guca ukubiri n’abasebya u Rwanda.
Ati: “Rero, iyo ufite isura nziza aho utuye, aho ugenda cyangwa aho ugaragara, bisobanuye ko uri gutambutsa isura y’ishyaka.”
Aba barwanashyaka bagaragaje ko bashyize imbere gukomeza kwita ku mirongo migari ya Green Party no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, birinda amacakubiri aho yaturuka hose.
Uwitonze Captone


756 total views, 1 views today

