Abana ba Kabuga barasaba ko konti z’amadorari ya se yafatiriwe yarekurwa

Abana ba Kabuga bakomeje urugamba rwo gusaba Urwego Rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (MICT), ko imitungo ya se yafatiriwe yarekurwa.

Abana batandatu muri 13 ba Kabuga ni bo bashoje urubanza rusaba imitungo y’umubyeyi wabo. Basaba ko konti ze n’indi mitungo ye yafatiriwe byarekurwa.

Kuva muri Mata nibwo batangije iyi nkundura. Imitungo basaba gusubizwa irimo itimukanwa na konti za se zafunzwe, babara ko ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 20 Frw. Ubutabera mpuzamahanga nibwo bwakoze igenagaciro bwemeza ko ishobora kuba ifite ako gaciro.

Umushinjacyaha Serge Brammertz yitambitse ubwo busabe bw’abana ba Kabuga. Yasobanuye ko mu gihe abana ba Kabuga basubizwa imitungo ya se, akaba aribo bayigenzura, bashobora kuyifashisha mu kugura abatangabuhamya ku buryo bazatanga ubuhamya bufifitse kuri we.

Usibye gutanga ubuhamya butari bwo, Brammertz asanga kandi mu gihe baba basubijwe imitungo ya se, bashobora kuyifashisha mu kuzimangatanya ibimenyetso bimushinja ibyaha.

Mu 1999 ubwo Kabuga yashyirirwagaho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, imitungo ye yatangiye gushakishwa aho iherereye hose. Konti ze ziri mu Bufaransa no mu Bubiligi muri Banki ya BNP Fortis Bank no muri Banki Nkuru y’Igihugu muri Kenya, zahise zifatirwa.

Hari indi mitungo ye muri Kenya yafatiwe, iyo ni iyari yanditse mu mazina ye bwite hamwe n’iyari yanditswe mu y’umugore we Joséphine Mukazitoni wapfuye mu 2017.

Umuryango we watanze ikirego mu nkiko muri Kenya, Bruxelles n’i Paris gusa hose ntabwo ubusabe bwawo bwigeze buhabwa agaciro. Igihe cyose wagiye ubwirwa ko ari umwanzuro wafashwe ugamije imikoranire ihamye n’ubutabera mpuzamahanga.

Muri Mata, abana ba Kabuga babwiye inkiko ko amafaranga abitse kuri konti za se zafatiriwe, ataturutse mu bikorwa bigize icyaha. Imfura y’uyu mugabo, Donatien Nshimyumuremyi yavuze ko hari nk’imitungo yahawe na se muri Kanama 1994.

Iyo mitungo ngo ntiyayimuhaye agamije guhunga Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, cyane ko icyo gihe rutari rwanagashyizweho. Nyuma y’imyaka itatu nibwo Kabuga yashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi.

Nshimyumuremyi yavuze ko icyo gihe se yamuhaye ayo mafaranga nk’impano yanifashishijwe mu kugura inzu yo kubamo ya Kabuga n’umugore we. Ngo ni amafaranga se yari yarakoreye mu bushabitsi bwe.

Usibye ayaguzwe inzu, ikindi gice cyahawe abavandimwe be. Naho ubwo Kabuga n’umugore we bafunguzaga konti bahuriyeho muri Kenya, Nshimyumuremyi avuga ko amafaranga yagiyeho yaturutse mu nganda se na nyina bari bafite.

Brammertz yanze ko iyi mitungo bayisubizwa mbere y’uko urubanza rurangira. Imitungo yose yafatiriwe umunsi Kabuga yari amaze gutabwa muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020.

Uwo munsi inzu z’abana be babiri zarasatswe, Polisi inatwara telefoni 15, Sim Card ebyiri, mudasobwa umunani na tablet. Banatwaye External Hard Disc 32 na cassette za video 18.

Ubu umwunganizi wa Kabuga yishyurwa n’urukiko kuko kuva imitungo ye yafatirwa, afatwa nk’utishoboye.

Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku wa 6 Ukwakira ategerejwe mu cyumba cy’urukiko hasuzumwa ibijyanye n’urubanza rwe mbere y’uko rutangira kuburanishwa.

Nshimyumuremyi ni umwe mu bantu bahishe Kabuga igihe kinini. Yumvaga ko ari gufasha umuntu w’umwere kugira ngo acike abamushinja ibinyoma, aho ngo kuri we yahungishaga se “abagome b’Abatutsi kugira ngo batamwica.”

Umunyamakuru Joshua Hammer wa GQ Magazine yahuye na Donatien muri café y’i Paris, amunyuriramo uburyo umuryango we wamaze imyaka irenga 20 uhishe uyu mugabo.

Ati “Ntabwo twari dufite icyizere cy’uko atekanye. Hari igihe wumva ko ari ibintu bisanzwe ubundi ntubitekerezeho. Ntabwo buri gihe byamporaga mu bitekerezo gusa nakubwiza ukuri ntabwo twari dutuje na mba.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *