Ko bamwe mu bayobozi babwira urubyiruko kwihangira umurimo , baba bavuye ku kazi bakandagara biterwa n’iki

Muri iki gihe urubyiruko rurashishikarizwa kwihangira umurimo muri gahunda yo kwiteza imbere. .Imibare y’abasoza amashuri yaba ayisumbuye na za kaminuza ku byiciro binyuranye, ntisiba kwiyongera. Nyamara abahabwa akazi ni mbarwa, ku buryo igitekerezo gisumba ibindi ari ugutekereza byagutse ku buryo bwo kukihangira.

Buri gihe  za kaminuza n’amashuri makuru basoje amasomo by’umwihariko basabwa kwihangira umurimo.

Muri 2017,muri Stade Amahoro,mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, uwari Minisitiri w’Intebe muri icyo gihe  yasabye abarangije amasomo  gukoresha ubumenyi bavanye mu ishuri bakazana impinduka mu baturage, bagakora ibishoboka bihangira imirimo aho kuzategereza kuyihabwa.Yabibukije ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho, bakifashisha ibigega nka BDF n’ubundi buryo leta yashyizeho bufasha urubyiruko.

Murekezi ati “Mwifashishije ubumenyi mufite, muzana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage, binyuze mu byo mwize cyangwa ibyo muzaba mukora. Kugira ngo mubashe kugera ku ntego mu buzima bwanyu buri imbere, murasabwa kureba kure, guhanga udushya no kwihangira imirimo aho kuba abajya gushakisha akazi.”

Umwaka ushize wa 2023,  ubwo Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, yashyikirizaga impamyabumenyi z’ibyiciro bitandukanye, abanyeshuri 881 ku nshuro yayo ya 20, umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza [HEC] Dr Rose Mukankomeje, yabwiye abasoje amashuri muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ko isoko ry’umurimo ritegereje kwakira umumenyi bahavomye kugira ngo bubyazwe umusaruro.

Dr. Rose Mukankomeje, yagize ati “Turabifuriza ko muzabona umwanya n’uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu aho umurimo utari namwe mukawuhanga. Muri ku isoko nziza ibereka ko iyo umuntu afite ubwenge ashobora kugera kuri byinshi.”

Uretse ku munsi wo gusoza amasomo, mu gihe cyose umuyobozi yabaga ari kumwe n’urubyiruko mu mbwirwaruhame ye yasabaga urubyiruko kudategera amaboko leta basaba akazi ko ahubwo ko  bagomba kugahanga .Ibyo guhanga umurimo byaje kuba urwenya ubwo muri Mutarama 2020 muri UNILAC basabye Pasiteri Mpyisi gusengera abari aho, by’umwihariko abahawe impamyabumenyi , abacira amarenga ko nubwo babonye impamyabumenyi bagiye kunyura mu nzira zigoranye .

Yagize ati “Abana barangije ishuri ariko ibizakurikiraho ntibabizi, Nyagasani ndakwinginga ngo bishyire mu maboko y’uzi ibizababaho ejo, bamwe bazaba abakire abandi bazaba abatindi, bamwe bazabaho abandi bagiye kujya i Rusororo, ibyo byose ntawe ubizi mwami Imana, duciye bugufi ngo twishyire mu maboko y’uzi ibizatubaho ejo, tubyambarije mu izina rya Yesu!”

Muri iki gihe ubuzima burarushaho gusharira , imibereho yarahenze amashuri arahenze ndetse n’akazi karabuze .Ese ko bamwe mu bayobozi bashishikariza urubyiruko kwihangira umurimo bamwe  bikabananira bakamera nk’aho isi ibasize bo babuzwa n’iki kwihangira umurimo ngo babe intangarugero ku rubyiruko ko bo baba bamaze igihe kinini bafite igishoro.

Bwanakeye , umwe mu bize kaminuza yabwiye ikimanyamakuru gasabo.net  ko kuba hari banyakubahwa binanira kwihangira umurimo iyo bicajwe ku gatebe nuko mu bitekerezo byabo biyumvamo  abayobozi bakagirango niko bizakomeza ntibamenye ko umwana yonka kwacya agacuka.

Ati:”Nibyo koko hano hanze hari bamwe mu  bahoze mu myanya ikomeye yo hejuru byacanze, hari bamwe mu bahoze mu Nteko  muhura ugasanga bambaye inkweto z’imbusane .Hari ba meya, ba Visi meya, ba gitifu b’Uturere n’Imirenge birwa babetinga ngo barebe ko ubuzima bwicuma.Hari yewe n’abahoze mu bigo bya leta n’ibyigenga birwa biyahuza imbutabuta na za siruduwiri.Abo bose ahanini biterwa nibura no kuba barariye batizigamira cyangwa no kutamenya kugendana n’igihe.Ariko hari ba meya na ba visi-meya na bagitifu bameze neza cyane bamenye kujyana n’igihe,ntibirwe bumva umunyenga mu modoka bahawe ahubwo bahitamo kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Ndibuka hari uwahoze ari meya w’incuti yanjye twirwaga tuzenguruka dushakisha imibereho.Icyantangaje amaze kuba meya ntiyongeye kunyikoza naramuhamagaraga ntafate telefoni.Ubundi akampa sms ngo ndi mu nama.Aho aviriye ku kazi yitwa anyirukaho ngo duhure.Yewe Koko ubuzima ni zunguruka.

Bwanakeye akomeza avuga ati:“Birababaje kubona umuntu agura ibitoki byo ku mufungo, inyanya na dodo bya cinquante byitwa ko yahoze Ari umuyobozi.Cyangwa adashobora kugira itasi y’,icyayi cya 500 frw Kandi mbere yarahora za Simba na La Galette yirenza imireti na potage by,ibihumbi 10.Nigeze kujya ahantu, umuntu yinjira muri butike bamwamagana nk,igisambo .Mbajije nti bigenze bite!?Bati mugabo byihorere , Bati amadeni y’uriya mugabo araturembeje.Nti se ni uwahe ,ngo ni umwe muri ba babandi biremerezaga ngo bakora muri banki cyangwa mu kigo cy’ubwishingizi runaka.Byibuze mu mwiherero utaha bajye bashishikariza abayobozi kwihangira imirimo hakiri kare ntibibe intero n’inyikirizo ku rubyiruko.”

Imibare yo muri Gashyantare 2023 yerekanye ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga hejuru ya 16, bari miliyoni 7,9. Harimo miliyoni 3,8 bafite akazi bahwanye na 47.7 % by’abaturage bose, naho ibihumbi 792 bangana na 17.2% nta kazi bafite.

Muri iyo mibare, abanyeshuri badakora indi mirimo yinjiza amafaranga, babarirwa mu batari ku isoko ry’umurimo.

Ibyo bigatuma bakomeza gushishikarizwa ko mu gihe bageze ku isoko ry’umurimo, bagomba guharanira kwikorera ku giti cyabo, bagashyira imbaraga mu mishinga ifitiye sosiyete akamaro.

Uwitonze Captone

 3,978 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *