Umuhungu w’umukire yarongoye umukobwa wo Mu bakene, kandi ababyeyi be batifuza urukundo rwabo
Umunsi umwe, mu cyaro kimwe habaga umukobwa mwiza cyane, uwo mukobwa yitwaga Emma. Emma yari afite imyaka 20, uyu mukobwa yari mwiza ku buryo yarafite n’amaso meza ndetse n’umusatsi mwiza, ku buryo buri musore wese wamurebaga yumvaga yifuje ko yamubera umukunzi.
Gusa ariko nubwo Emma yari mwiza cyane, yaturukaga mu muryango ukennye cyanee, nyamara kuba umuryango we wari ukennye, ntabwo byawubuzaga guhorana ibyishimo ndetse n’umunezero muri macye ubukene wari ubayemo, ntabwo byawubuzaga guhora unezerewe.
Uyu muryango wari ukennye ku buryo inzu yabo yari ntoya cyane, kuba inzu bari batuyumo yari ntoya ntabwo byabuzaga buri wese kumva yishimiye mugenzi we, kandi hagati yabo hakarangwa n’urukundo.
Emma yari umukobwa ukunda gusoma ibitabo cyane, mu nzozi ze yahoraga atekereza ko igihe kimwe azaba mu buzima bwiza. Umunsi umwe yigeze kujya kurema isoko ryo mucyaro yari atuyemo, kuri uwo munsi yahuriyemo n’umusore witwa james, James yari umusore muremure kandi ufite uburanga.
Uwo musore kandi yarafite umusatsi mwiza wirabura, kandi igihe cyose arangwa no guhora yisekera. James yari umusore uturuka mu muryango ukize cyane, ababyeyi be bari bafite inzu nini cyane bari batuyemo kandi bafite n’indi mitungo itandukanye.
Mu guhura kwa Emma na James baje kuba inshuti, icyo gihe bakundaga kuba bari kumwe arinako banezerewe banisekera, ni nabwo batangiye kujya batemberana ahantu hatandukanye nyaburanga harimo no kumazi, bagatembera ku migezi itandukanye ndetse n’ibibaya. James yaje kuganiriza Emma ibyerekeye inzozi ze, zuko yifuza kuzabaho mu minsi iri mbere, Emma nawe abwira James uko yifuza kuzabaho mu bihe bizaza.
Emma na James bamaze kuganira, buri wese abwiye mugenzi we uko yifuza kuzabaho mu bihe bizaza, buri wese yatangiye kwiyumvamo mugenzi we. Ibyo byabaye Batitaye kuba umukobwa aturuka mu muryango w’abatindi nyamara umuhungu we aturuka mu muryango w’abaherwe.
James yakomeje kujya yitegereza Emma, akarushaho kumwishimira cyane, ari nako yumva amukunze ku gipimo cyo hejuru, James abonye ko akomeje kuganzwa n’amarangamutima y’urukundo, umunsi umwe yafashe umwanzuro wo kubwira Emma ko amukunda cyane ko kandi abyemeye yifuza ko yamubera umugore.
Emma akimara kumva amagambo y’urukundo James amubwiye, nawe ntakuzuyaza yaramubwiye ati kukubera umugore nabihakana mbikuye hehe ko ahubwo nange nari naragukunze, kandi ko ngukunda cyane. Bakimara kubwirana ko bombi bakundana, buri wese yahise yegera mugenzi we maze barahoberana karahava bishimira ko bagiye kubaho ubuzima busigaye barikumwe kandi banezerewe.
Gusa nubwo bombi bari bamaze kwemeranya ko bakundana kandi biteguye kubana akaramata, kurundi ruhande hari ikibazo kibangamiye urukundo rwabo. Ababyeyi ba James ntabwo bigeze bishimira na gato urukundo rwabo, kubera ko batigeze bakunda umukobwa Emma, aba babyeyi kandi ba James ntabwo bumvaga ko umuhungu wabo akwiriye gushakana na Emma kandi aturuka mu muryango w’abakene nyamara bo bakize.
Inkuru yose wayibona aho hasi……………..
1,421 total views, 1,028 views today

