NtaraMAmajyaruguru -Musanze: Hatangijwe ku mugaragaro imurikagurisha ry’umwaka wa 2026

Imurika gurisha ryafunguwe ku mugaragaro mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu Karere ka Musanze. Muri uyu muhango, hagaragajwe ko abikorera bamaze kugera ku mubare wa 145, bari mu byiciro binyuranye aribyo: Ibigo binini n’ibito, za kaminuza, tutibagiwe n’ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi. Muri uriya mubare, harimo abanyamahanga 6, bakomoka mu bihugu bidukikije. Iri murika gurisha riteganinwe kumara iminsi 15, aho rizasozwa ku ya 02/09/2026 uyu mwaka.

Nk’uko uhagarariye PSF mu Ntara y’Amajyaruguru Bwana Tugengwenayo Théonas muri uwo muhango yabivuze, har’ibyo twungukira mu imurika gurisha nk’iri, byaba ibyo ducuruza kandi biboneka mu bituma Igihugu cyacu gitera imbere, by’akarushyo iyo duhuye n’abandi, tugira icyo tubigiraho.

Yagize ati: “” Imurika gurisha rituma twunguka ubumenyi mu buryo butandukanye, rikatwongerera abafatanya bikorwa mu ngeri zose, rikanatuma tugira udushya dutandukanye, kuko muri uyu mwaka wa 2026 harimo udushya twinshi. Urugero nk’ibigo bya Kaminuza bitandukanye bya ryitabiriye, binagenda bigira ubushakashatsi gukemura ibibazo by’abaturage.””

Yakomeje avuga ko inganda zivuka mu turere dutandukanye tugize Intara y’Amajyaruguru, ziduha umwanya wo gushyira ahagaragara ibikorwa bitandukanye bibarizwa muri iyo Ntara, anamenyesha abikorera ko mur’iki gihe, ibikorwa bimaze kwaguka, ku buryo kubona aho gutegurira cg kubaka za stands , cyane ko nka Stade Ubworoherane yagenewe ikibuga cy’umupira, bityo bikaba bibangamira urugaga, mu kubonera abikorera aho kugaragariza ibikorwa byabo.

Tugengwenayo yashoje akomoza ku dushya tugaragara mu imurika gurisha ry’uyu mwaka, aho ibigo bya Kaminuza byitabiriye, Nida yaje kwegera abaturage mu gutanga serivisi itegura inatanga indanga muntu korana buhanga, inganda zitandukanye zitabiriye.

Bitandukanye n’ibihe byabanje, byose bigamije iterambere ry’umuturage, ibyo byose akaba yabigaragaje, anafite icyifuzo ku buyobozi bw’Intara, cyo kubashakira ikibanza gihagije, maze ku bw’ubufatanye no kwishyira hamwe kw’abikorera, bakazishakira igisubizo ku buryo mu myaka ir’imbere batazongera guhura n’ikibazo cyo kubura aho bagaragariza ibikorwa byabo.

Mu ijambo rya Guverinari w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice ari nawe wari Umushyitsi Mukuru, yashimiye abamuritse ibikorwa byabo bse nk’uko bari mu geri zitandukanye, agaragaza ko ibikorwa byabo bigamije kuzamura ubukungu n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “” Abikorera barashimirwa kuko bagamije kwegera urubyiruko, kugira ngo narwo barwigishe uburyo ibintu bikorwa, mu ngero zose zitandukanye. Akomeza avuga ko PSF atari urubuga rwo kugaragarizamo ibicuruzwa gusa, ahubwo rugomba gushaka amasoko, guhanahana amakuru ava hirya no hino, runagomba no guhanga udushya dufite intumbero ijyanye n’iterambere ry’Igihugu.””

Guverineri yakomeje avuga ko abikorera b’uyu mwaka wa 2026, imurika gurisha rirenga kure ibyo ku murika ibicuruzwa, ahubwo bikaba urubuga rutuma abikorera bageza ibikorwa byabo ku isoko ryagutse, haba imbere mu gihu, ndetse no ku masoko yo hasi.

Mbere yo gusoza, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye urubyiruko rwitabiriye uwo muhango, gukoresha neza amahirwe rubona, yo guhura n’urugaga rw’abikorera, bongera agaciro k’umusaruro wabo, bakoresha ikorana buhanga, no gutinyuka kubyaza umusaruro amahirwe ar’imbere.

Bwana Mugabowagahunde Maurice yashoje amenyesha abikorera ko Intara y’amajyaruguru itazahwema gushyigikira ibikorwa biteza imbere ubucuruzi n’ishyora mari, guteza imbere ibikorwa remezo, korohereza abikorera no guteza imbere ibikorwa byongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka iwacu. Aboneraho no gutumira abari aho, mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi uzabera mu Kinigi ku itariki ya 04/09/2026.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, zirimo uhagarariye abikorera mu rwego rw’Igihu, uhagarariye abikorera mu rwego rw’Intara, inzego z’umutekano, abahagarariye abikorera mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, abafatanya bikorwa, abikorera n’abaturage babarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

 6,280 total views,  6,280 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *