Rubavu:Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe bahagaze neza mu rwego rwo guhindura ubuzima
Nyuma yaho umurenge wa Cyanzarwe uhawe umuyobozi mushya Mugisha Honore, bamwe mu baturage babwiye ikinyamakuru Gasabo ko hari byinshi biri kugenda bihinduka mu bijyanye n’imibereho myiza.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanzarwe buvuga ko bukataje mu guhindura amateka yuyu murenge ngo udasigara inyuma mu Mihigo ndetse bugira nicyo butangaza ku kibazo cy’amavunja cyavuzwe muri uyu murenge.
Umurenge wa Cyanzarwe nkumwe mu mirenge ikennye mu rwego rw’igihugu wagiye uzaku mwanya wa nyuma mu mihigo mu karere ka Rubavu ariko nyuma y’umwaka Mugisha Honore ahawe kuwuyobora hajemo impinduka kuko babashe kwigobotora umwanya wa nyuma bahataniraga na Nyamyumba.
Ku Kibazo cy’amavunja cyavuzwe muri uyu murenge umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe,Mugisha Honore avuga ko nta mavunja ahagaragara ko n’ababonetse bari abaturage b’abimukira baje bayazanye.
Yagize ati:’’Hano nta kibazo cy’amavunja gihari n’abayagaragayeho baje bayakuye aho bari batuye kandi nk’ubuyobozi twakoresheje ibishoboka tubitaho barahandurwa ndetse bitabwaho n’abaganga banatwemerera ko bagiye kwiyitaho’’.
Ku birebana n’impinduka zirimo kugaragara muruyu murenge Gitifu Mugisha avuga habayeho kwegera abaturage kandi nabo bahinduye imyumvire atanga urugero ku muhigo w’ubwisungane mu kwivuza bari basanzwe baza mu banyuma ubu bakaba aria aba munani kandi intego ni ukuzamuka.
Umurenge wa Cyanzarwe ni umwe mu mirenge cumi n’ibiri igize akarere ka rubavu ubushakashatsi bwakozwe bwerekana imibereho y’abaturage ndetse n’ingo mu mwaka wa 2022 n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare bwagaragajeko,Umurenge wa Cyanzarwe utuwe n’abaturage bagera mu bihumbi 38,977 aho 52.1% ari abagore naho 47.9% ari abagabo. 51.7% bakaba bari hagati y’imyaka 15 na 64, 45.4% bakaba bari munsi y’imyaka 15 naho 2.9% bakaba bari hejuru ya 64.
Uwitonze Captone
955 total views, 1 views today

