Rubavu:Umujyi wa Nyamyumba uri gutera imbere kurusha uwa Gisenyi.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage  batuye mu mujyi wa Nyamyumba , ngo  bitewe n’ibikorwa remezo  bitandukanye biri muri uwo Murenge ngo  uko bucya  bukira  umujyi wa Nyambyumba uracaho  Gisenyi.

Hafi utugali tugize  Umurenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu, dufite  amashanyarazi biri mubituma  aribyo bituma bimwe mu bikorwa biri muri uwo Murenge biri  kwihuta mu iterambere

Kazendebe , Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Nyamyumba yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko,  Nyamyumba iri gutera imbere nkuko abaturage babyivugira .

Ati:“Ni byo koko , umujyi wa Nyamyumba uri gutera imbere kandi buri wese arabibona.Urugero hari ibyambu by’amato  by’amato n’uburobyi, urwengero rwa BRALIRWA n’umushinga wa Gaz Methane Power Plant .Uru rugomero rw’amashanyarazi ruzabyaza umusaruro Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu.Ikindi hafi imihanda yose iri mu mujyi wa Nyamyumba iri gushyirwamo kaburimbo.”

Kazendebe akomeza avuga ko kimwe n’indi mijyi , umujyi wa Nyamyumba wakozwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 naho ubundi iterambere baba barigeze kure.

                                         Umushinga wa Gaz Methane ( Photo:net)

                                               Uruganda rwa Bralirwa mu Murenge wa Nyamyumba ( Photo:net)

Ati:“Muri aka Karere ka Rubavu, turi mu Gahunga ya Guma mu rugo,  abaturage benshi bahawe urukingo rwa Covid-19. Nyamyumba igice kimwe harimo imirimo y’ubucuruzi n’ibikorwa bya leta n’abigenga.Naho ahasigaye n’ubuhinzi n’ubworozi kandi  handi ubu ni saison y’ubuhinzi.Kuba hari abaturage  begerejwe amashanyarazi byatumye abaturage  bihangira  imirimo no kongera ibikorwa by’amajyambere.

Kazendebe , umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, avuga ko  kwegereza amashanyarazi  abaturage byatumye  bashyira mu bikorwa imishinga yabo ibabyarira inyungu nko kogosha , ububaji no gusudira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *