Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze ibiganiro kuri radio Izuba na Salus mu kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19

Dr. Bwito Paul, Perezida wa CroixRouge atanga ikiganiro kuri radio Salus 

Abayobozi ba Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta bakomeje kwegera abaturage babafasha mu  bikorwa by’ubutabazi, bitandukanye  nk’ abagizweho ingaruka  za COVID-19 n’ibiza.

 Ni muri urwo rwego   tariki ya 17/9/2020 , Dr. Bwito Paul, Perezida wa CroixRouge ku rwego rw’igihugu yasuye bimwe mu bikorwa byakozwe na  Croix-Rouge y’u Rwanda  mu Karere ka Nyanza harimo n’imiyoboro 2 y’amazi yakozwe.Yasuye utuzu tw’amazi two muri centre ya Nyamiyaga, Nzovi na Migina. Yasanze muri rusange  amariba akora neza abaturage bavoma  amazi  nta kibazo.

Dr. Bwito Paul, Perezida wa CroixRouge  mu Karere ka Nyanza asura imiyoboro 2 y’amazi  muri centre ya Nyamiyaga, Nzovi na Migina.

 

Nyuma y’icyo gikorwa yakomereje urusinduko rwe mu Karere ka Huye atanga ikiganiro kuri radio Salus yumvikana mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda by’umwihariko   mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo atanga ubutumwa bigenewe abanyarwanda bose gukomeza kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19.

Kuva 10  kugeza 11 Nzeli 2020, Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda yasuye Uturere twa Kayonza na Rwamagana  agirana inama naba perezida ba croix-rouge muri utwo Turere ,abagize  Imboni z’uturere na JAAFs.

Muri iyo nama ku murongo w’ibyigwa harimo: Gushyira mu bikorwa amasezerano y’ ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021; Gukwirakwiza ibikorwa bya Croix-rouge y’ u Rwanda  mu baturage n’ubufatanye n’indi miryango itegamiye kuri leta  binyuze muri JAAF.

Mu nama hafashwe  imyanzuro itandukanye  ijyanye n’ ubufatanye bwiza mu bikorwa ry’imihigo ,  gusakaza amahame Croix-rouge y’ u Rwanda  n’ibindi…

Mazimpaka Emmanuel yatanze ikiganiro  kuri radio Izuba , insanganyamamatsiko yari ” Inshingano ya Croix-rouge mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu  kwirinda icyorezo cya COVID_19.”

Muri icyo kiganiro abaturage  bo mu Turere twa Kayonza , Rwamagana , Kirehe, Ngoma, Gatsibo   ndetse  n’ahandi, babajije ibibazo bitandukanye nko kumenya uruhare rwa Croix-rouge y’u Rwanda mu iteramberery’igihugu , ubufasha itanga  ndetse n’uruhare yagize  mu bihe bya COVID-19.

Abaturage 12 bakaba barahamagaye muri icyo kiganiro babaza ibyo badasobanukiwe, abandi 20 bohereza ubutumwa bugufi kuri radio ( sms).

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *