Ishyaka Green Party ryahuguye abarwanashyaka baryo mu Karere ka Kamonyi

Nyuma yaho Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, (Democratic Green Party of Rwanda) rirangije ibikorwa byaryo mu Ntara y’Iburengerazuba muri iki cyumweru gahunda yaryo ni  mu Ntara y’Amajyepfo  mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo  kumva ibitekerezo biturutse mu barwanashyaka baryo no kubahugura mu bijyanye no gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Komiseri ushinzwe ibidukikije muri Green Party Madame Uwera Jacqueline mu kiganiro cye yabwiye  abarwanashyaka  kwihatira kugira uruhare  mu kurengera ibidukikikije .Yibanda cyane ku ruhare rw’abagore kubera imbaraga basanganywe mu muryango Nyarwanda ,abibutsa ko kubungabunga ibidukikije bituma igihugu kigira ubukungu buteye imbere mu buryo burambye kuko abaturage baba bafite ubuzima bwiza bakesha ibidukikije.

Muri iki kiganiro yasabye abarwanashyaka gukumira ikintu cyose cyahumanya ikirere ndetse cyananduza amazi y’imigezi ,ibiyaga n’inzuzi .

Murenzi ,perezida  w’urubyiruko yatanze ikiganiro cyo gukora imishinga iciriritse  ibyara inyungu no gukora ifumbire mu byatsi .Yasobanuye ko mu bijyanye  no gukora iyo fumbire hari bagenzi babo babigezeho atanga urugero rw’abarwanashyaka bo mu Karere ka Karongi .

Ati:”Turashimira abarwanashyaka bacu bo mu Karere ka Karongi bageze ku ntera yo kwikorera ifumbire y’imborera namwe rero mugomba gukora uwo mushinga kuko udasaba ibintu byinshi .Muzi ko ahanini ikorwa  bahuje ibyatsi bibora, ibisigazwa byavuye mu buhinzi n’ifumbire ituruka ku matungo, ivu, bakaba bakenera no gushyiramo amazi.”

Umunyamabanga muri Komisiyo y’itumanaho ahugura abarwanashyaka ku ikoreshwa ry’imbunga nkoranyambaga mu nyungu z’ishyaka yakanguriye abarwanshyaka kwitwariraka mu ikoreshwa ryazo kuko iyo zikoreshejwe nabi bigira ingaruka mbi ku ishyaka no ku gihugu muri rusange.

Uwitonze Captone

 805 total views,  17 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *