Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party bo mu Karere ka Rulindo bahuguwe mu bijyanye no gukora imishinga

ImageKuri iki cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, Hon Senateri Dr Frank Habineza hamwe n’umufashawe bari mu karere ka Rurindo mu gikorwa cy’amahugurwa  atandukanye y’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’akarere.

Hon.Sen Dr.Habineza Frank , perezida w’ishyaka  Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda – DGPR) yavuze ko  rifite amahame n’ingengabitekerezo byibanda ku iterambere rirambye, uburenganzira bwa muntu, n’imiyoborere myiza.

Hon Sen.Dr. Habineza yabwiye abarwanashyaka ko  mu nshingano ishyaka ryihaye harimo demokarasi nyakuri, kurengera ibidukikije, uburinganire mu mibereho y’abantu, kwimakaza umuco w’amahoro, iterambere rirambye n’ibindi.

Hon Dr Frank Habineza yibukiranyije n’abarwanashyaka ku bintu by’ingenzi ishyaka ryishimira mu kugiramo uruhare birimo: Gukora ubuvugizi mu kuzamura umushahara wa mwarimu n’abasirikare n’abapolisi, gufatira ifunguro ku mashuri, kugira icyogajuru gicunga umutekano,kugabanya umusoro w’ubutaka n’ibindi…

Peter Ndamukunda yasobanuriye abarwanashyaka ko mu gihe uteganya gukora umushinga waguteza imbere, ugomba kumenya niba ari umushinga ugamije inyungu za vuba cyangwa ari umushinga ugamije inyungu z’igihe kirekire. Byose biterwa na gahunda umuntu yihaye n’icyerekezo afite.

Ati:Hari imishinga iciriritse yabyara inyungu nko korora inkoko, guhinga amashaza cyangwa guhinga ibihumyo. nk’urugero ibihumyo bisaba ahantu hato cyane kandi bikera ku butaka ubwo aribwo bwose mu gihugu
ugerereanyije n’ ibindi bihingwa tuzi mu Rwanda. Ibihumyo byerera igihe gito cyane: hagati y’iminsi 7-10 uba utangiye gusarura, kandi ukamara amezi 3 usarura ahantu hamwe mu bihe bitandukanye; Gutangira ku bihinga ntibisaba amafaranga menshi; Ntibisaba ikoranabuhanga rihanitse.

Ingabire Joseline uyoboye abadamu mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze  uruhare  rw’abarwamashyaka mu bijyanye n’itumanaho.Image

Lene(Denmark left Green) yavuze ku ruhare rw’uburinganire mu kwimakaza  amahoro n’umutekano, yasobanuye ko ari umwanya wo kwibutsa abagore  n’urubyiruko by’umwihariko ko indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bifite uruhare rukomeye mu kugena imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda byo soko y’amahoro arambye.

Ati:”Ibihugu bidaha uburenganzira abagore bisanga bifite ibibazo mu iterambere by’umwihariko abagore bagira uruhare mu kugarura amahoro mu miryango. Kandi bafite uruhare nunini murezi no mu bindi…Byongeye kandi  abagore bagize uruhare  mukongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda  nyuma ya genocide yakorewe abatutsi  mu Rwanda  mwaka wa 1994 kugeza na nubu .”

Uwitonze Captone

 1,490 total views,  549 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *