Ikinyamakuru African Facts kigaragaza ko umwe mu bo mu butegetsi bwa RDC bafitanye umubano wihariye n’abo mu muryango wa Habyarimana
Ikinyamakuru African Facts kigaragaza ko umwe mu bo mu butegetsi bwa RDC bafitanye umubano wihariye n’abo mu muryango wa Habyarimana ari Kaumbu Mandungu Bula uzwi nka ‘Kao’, uyu akaba ari umuntu wa hafi wa Perezida Félix Tshisekedi.
Kao ni umuhungu wa Antoine Mandungu Bula Nyati wabaye Minisitiri muri RDC ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, akaba yarapfiriye muri Benin mu 2002.
Muri iyi nkuru yasohotse kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, iki kinyamakuru cyatangaje ko umubano wa Kao n’abo mu muryango wa Habyarimana watangiye kugaragara mu myaka myinshi ishize ubwo bahuriraga mu Bubiligi.
Iki kinyamakuru cyanditse ko mu Ugushyingo 2007, Kao yateguye inyandiko z’umuryango wiswe uw’ubugiraneza wagombaga kugira ngo wandikwe i Kinshasa nk’ishami ry’undi wari waranditswe i Londres mu Bwongereza. Iri shami ryanditswe i Kinshasa mu 2008.
Nubwo iri shami ryasobanuraga ko rigamije ibikorwa by’ubugiraneza, iri cukumbura rigaragaza ko ryari rigamije inyungu z’amafaranga kandi ryari rifite aho rihuriye n’abo mu muryango wa Habyarimana.
Umuhungu muto wa Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana, ni umwe umwe mu bagarukwaho cyane mu mushinga wo gushinga iri shami n’indi miryango yiswe iy’ubugiraneza, ndetse bigaragara ko abandi bo mu muryango we bafite aho bahuriye na ryo.
Icukumbura rigaragaza ko mu 2008 no mu 2009, habayeho ibikorwa byo kunyuza amafaranga mu miryango itandukanye kandi ko yajyaga mu mifuka y’abo mu muryango wa Habyarimana n’abo hafi yawo.
Iki kinyamakuru cyasobanuye ko tariki ya 20 Gicurasi 2008, Jean-Luc yagiranye n’uyu “muryango w’ubugiraneza” wo mu Bwongereza amasezerano y’ishoramari ry’Amayero 125.000.
Uyu muryango wagombaga kumusubiza Amayero 250.000 hagati y’Ukuboza 2008 n’Ukuboza 2009, bigaragara ko yari afitemo inyungu ya 100%.
Guhera mu mpera za 2007, bivugwa ko Kao n’abo mu muryango wa Habyarimana bakiriye amafaranga atari munsi y’Amayero 382.000. Aya mafaranga yaturutse kuri konti yo mu Busuwisi, na yo yari yarayakiriye avuye mu kigo cyanditswe muri Panama.
Iri cukumbura rigaragaza ko hagati ya 2008 na 2009, Jean-Luc Habyarimana yakiriye Amayero 325.000, ayakuye mu miryango yo mu Bwongereza yari yaranditswe hagati yo mu 2007 na 2009.
Iki kinyamakuru ruvuga ko kitabonye ibimenyetso bigaragaza ko iyi miryango yashinzwe muri RDC, Repubulika ya Centrafrique na Gabon yakoze ibikorwa by’ubugiraneza.
Kanziga yiswe ’Mama Agathe’
Hahishuwe ‘email’ Kao yandikiye Jean-Luc tariki ya 17 Gicurasi 2009, amubaza niba mukuru we, Leon Habyarimana, yabonye amafaranga, anamusaba ko igihe nyina, Agathe Kanziga yakiriye amafaranga, bajya babimumenyesha hakiri kare.
Nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje, Kao yagize ati “Muraho mwese, mbandikiye kubera ko kuva ejo ntacyo Leon yambwiye. Ntekereza ko yakiriye amafaranga. Mwajya mumenyesha kubera ko iyo Mama Agathe ampamagaye, ntaba azi ibigenda….Kumenyesha ni ingenzi cyane.”
Indi ‘email’ ya Kao yakomozaga ku Mayero 15.000 yohererejwe Kanziga binyuze kuri Leon, yagiraga iti “Undi munsi, nahamagawe na Mama Agathe, nsanga abahungu be batamumenyesha iby’iyoherezwa.”
Ubwo Kanziga yakorwagaho iperereza ku ruhare akekwaho muri Jenoside, tariki ya 6 Nzeri 2016 abajandarume binjiye mu rugo rw’umuryango we ruherereye mu gace ka Courcouronnes muri Essonne, bahakura inyandiko na mudasobwa.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyashoboye kubona izi nyandiko, gisanga mu gatabo k’uyu muryango nimero za telefone z’inshuti z’uyu muryango zirimo eshatu za Fabien Singaye wabaye intasi ya Leta ya Habyarimana mu Busuwisi n’izindi ebyiri za Kao zabaruriwe mu Bubiligi.
Umujyanama wa Perezida Tshisekedi
Muri Mutarama 2023, ni bwo Perezida Tshisekedi yagize Kao umujyanama we wihariye. Kuva ubwo yabaye umwe mu bagize itsinda rito ryegereye cyane uyu Mukuru w’Igihugu, rikorana na we mu mishinga ikomeye, yaba iya politiki cyangwa umutekano.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Kao yitabiriye ibiganiro biganisha ku masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibijyanye no kugura intwaro, ibikorwa by’igisirikare ndetse n’ikoreshwa ry’abacanshuro b’abanyamahanga.
Inshingano za Kao umaze igihe kinini ari inshuti y’umuryango wa Habyarimana urwanya Leta y’u Rwanda zirakomeye cyane mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hari kuba intambara ihanganishije ingabo za Leta n’ihuriro AFC/M23.
Yaba Leta ya RDC n’umuryango wa Habyarimana, cyane cyane Jean-Luc, bishinja u Rwanda gufasha abarwanyi ba AFC/M23 no kohereza abasirikare mu burasirazuba bwa RDC. Ibi birego rwabihakanye kenshi, rugaragaza ko bidafite ishingiro na rito.
Muri Kamena 2024, Jean-Luc yagiriye uruzinduko rw’ibanga i Kinshasa, asubirayo ku mugaragaro mu Ugushyingo 2025, aho yanafashwe amashusho. Bivugwa ko yahuye n’abayobozi bo muri RDC. U Rwanda igaragaza ko izi nzinduko zari mu mugambi wo kuruhungabanya umaze igihe utegurwa.
Tariki ya 8 Mata 2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasingije Jean-Luc, amwita umuntu uharanira amahoro n’ubwiyunge mu karere, agaragaza ko ubutegetsi bwabo buzakomeza kuganira n’inshuti z’Abanyarwanda.
Iri cukumbura ryagaragaje ko tariki ya 16 Mata 2024, Kao yitabiriye inama n’abahagarariye Wazalendo yabereye i Kinshasa, aho yabashishikarije gukomeza ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko muri iyi mitwe.
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko inama zose zahuje abahagarariye imitwe ya Wazalendo zitabiriwe n’abahagarariye umutwe wa FDLR, kuko bisanzwe byifatanya ku rugamba.
Iri cukumbura rigaragaza ko kuba hari abantu bahuje amateka n’umuryango wa Habyarimana begereye inzego za politiki n’igisirikare bya RDC ari ibintu bishobora kugira uruhare mu buryo igihugu gifata ibyemezo ku mutekano wacyo.
6,744 total views, 6,744 views today

