Watermelon ni urubuto rwiza ku buzima bw’umutima

Muri rusange imbuto ni ingenzi mu kuzuza ifunguro rikwiriye, ariko uyu munsi turavuga ku byiza byo kurya urubuto rwitwa ‘Watermelon’ mu Cyongereza, cyangwa ‘Pastèque’ mu gifaransa. Twibanda ku byiza ruzanira abarurya.

Ku rubuga www.santemagazine.fr , Watermelon ni urubuto rugira amazi menshi n’isukari, rugira kandi intungamubiri zitandukanye harimo za vitamine A, B6 na C, ikindi kandi ni uko imbuto za watermelon zikungahaye kuri za poroteyine no ku butare butandukanye nka magnesium zikanigiramo vitamine B n’ibinure by’ubwoko bwiza .

Watermelon ni urubuto rwiza ku buzima bw’umutima kuko rukize ku byitwa ‘citrulline’, ibyo bikaba bifasha imitsi gukora neza. Ikindi ni uko ‘citrulline’ igira akamaro gakomeye mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Kubera intungamubiri ziboneka mu rubuto rwa watermelon, ururiye rumurinda iyangirika ry’utunyangingo (cellules) bitewe n’umunaniro ukabije, bityo rero rufasha mu kurinda indwara zitandukanye z’umutima.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubuto rwa watermelon, rugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, no kubyimba kw’imitsi bikunda kubangamira abantu bakuru bafite umubyibuho ukabije. Watermelon kandi ni urubuto rufasha by’umwihariko abagore batakiri mu kigero cyo kubyara ‘menopause’.

Watermelon kandi yigiramo ibyitwa ‘lycopènes’ bifasha umubiri kudasaza vuba no kumererwa neza. Watermelon kandi ni urubuto rwigiramo amazi menshi, bityo rukaba rufasha abarurya kubona ingano y’amazi bakenera bakenera ku munsi.

Urubuto rwa watermelon rwigiramo ‘vitamine A’ nyinshi, iyo rero ikaba ifasha uruhu rw’umuntu kumererwa neza.

Ku rubuga www.saidaonline.com, bavuga ko urubuto rwa watermelon rufasha umuntu gusinzira neza.

Umuntu uriye watermelon kandi imwongerera imbaraga bitewe n’uko yifitemo vitamine B6 ndetse na magnesium.

Kuri urwo rubuga kandi, bavuga ko watermelon ifasha imitsi gukora neza, ndetse ikaba ari ni isoko y’ibyitwa ‘arginine’ bikora nka ‘Viagra’ mu gufasha abagabo baba bagira ikibazo kijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina.

Watermelon yanarinda indwara nka ‘engine’ irangwa no kubabara mu muhogo, ikarinda n’ibibazo by’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Akamaro ku buzima

  • Kubera ikungahaye ku mazi, ni nziza mu gihe cy’ubushyuhe no kurwanya inyota.
  • Uru rubuto rubamo Calories nkeya (muri grama 100 harimo 30 Calories) kandi nta mavuta menshi abamo. Bituma ruba urubuto rwiza ku bantu bose yemwe n’abarwayi ba diyabete. Ikindi kandi rufasha mu gusohora imyanda mu mubiri.
  • 19% bya vitamini A umubiri ukeneye ku munsi uzazisanga muri uru rubuto. (muri 100g harimo 569mg za vitamin A). Iyi ni vitamini y’ingenzi mu kureba neza no mu budahangarwa bw’umubiri kimwe no kugira uruhu rwiza ruhehereye. Irinda kandi kanseri y’ibihaha no mu kanwa.
  • Uru rubuto rukungahaye kuri flavonoids zinyuranye nka lycopene, lutein, β-carotene, zeaxanthin na cryptoxanthin. Izi zose zizwiho kurinda kanseri zinyuranye nka kanseri ya porositate, iy’amara, iy’amabere, ibihaha, nyababyeyi n’urwagashya.
  • Kuba uru rubuto rukungahaye kuri vitamini C, kimwe n’ibindi bisukura umubiri ni rwiza ku ruhu. Icyo usabwa ni ugukuba igisate cyayo cyangwa gukaraba umutobe wayo ku ruhu ahatangiye kwangirika cyanecyane bitewe no gusaza. Ibi bizarusana kandi binarinde kongera kwangirika.
Umutobe wayo ufite akamaro nko kurya urubuto
  • Nubwo inyanya zizwiho gukungahara kuri lycopene, ariko uru rubuto ruzirenzeho. (muri 100g harimo 4532µg, mu gihe ari urunyanya wasangamo 2573µg). Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi birinda umubiri imirasire mibi y’izuba (UV).
  • Kuba harimo potasiyumu, bituma ruba urubuto rwiza mu mikorere y’umutima harimo kuwurinda gutera nabi no kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Si umutima gusa kuko binafasha mu gusukura impyiko, bikagabanya acide urique izwiho gutera indwara ya goute mu mubiri. Kuyirya bituma unyara kenshi aribyo bizafasha impyiko gusohora imyanda.
  • Ku bagabo, kuba watermelon ikize kuri arginine, bibafasha kurwanya uburemba kuko yongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse ubwo bushake bugatinda. Muri macye ni viagra y’umwimerere. Si ibyo gusa kuko ifasha n’abagore ibongerera ububobere, bityo bamwe bahimbwe ba mukagatare yabafasha kwikuraho igisuzuguriro.
  • Tuzasangamo kandi vitamin B1, B6, vitamin C na manganese. Ibi byose bifasha mu kurwanya mikorobi zanduza, no kongerera ubudahangarwa bw’umubiri imbaraga.

 

Uwitonze Captone

 3,443 total views,  76 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *