MINISANTE irashishikariza abantu kwirinda indwara y’ubushita bw’Inkende

Ubushita bw’inguge (Monkeypox) ni virusi idasanzwe isa n’indwara y’ibihara, yagaragaye bwa mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka ya za 1970 nk’uko byemezwa na OMS.

Kuba muri iyi minsi mu Rwanda havugwa ko hari abantu 2 nibura baba bafashwe niyo ndwara ikigo RBC kirasaba  buri wese kwitwararika cyane kuko iyi ndwara  imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye birimo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse no mu gihugu cy’u Burundi.

Muri Kanama 2022 nibwo bwa mbere Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yiteguye guhangana n’icyo cyorezo cy’ubushita ngo ku buryo icyo gihe yashoye  miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku  ngengo y’imari,  mu rwego rwwo guhangana  n’icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende cyari kimaze  kugaragara hirya no hino ku isi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ngo kikaba kirimo gushaka inkingo zahabwa abafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura iyi ndwara .Nubwo RBC  yamaze gushyiraho abaganga basuzuma ndetse bakabaza ibibazo abantu bijyanye n’iyo ndwara, irasaba  abanyarwanda kongera gukomeza umuco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka ukoresheje amazi meza n’isabune no Kwirinda imibonano mpuzabitsina n’uwagaragaraho ibyo bimenyetso.

Dr Edson Rwagasore ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC yavuze ko iyi ndwara y’ubushita bw’inkende ari indwara yandura cyane, binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku matembabuzi y’umuntu waba ufite ubwo burwayi. Dr Edson avuga kandi ko iyi ndwara ishobora kwandurira mu mobonano mpuzabitsina, mu gusomana cyangwa se mu gusuhuzanya  n’uyirwaye.

Bimwe mu bimenyetso biranga urwaye iyi ndwara harimo kugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso biranga uwafashwe n’iyi ndwara birimo kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko u Rwanda rwagaragaje intambwe nziza mu kwitegura guhangana n’iyi ndwara yamaze gutangazwa nk’ikibazo kibangamiye ikiremwamuntu.

Dr. Brian Chilombo uhagarariye OMS mu Rwanda avuga ko imyitwarire y’inzego z’ubuzima z’u Rwanda mu gihe cya Covid19, itanga icyizere mu guhangana n’izindi ndwara zakwaduka nk’iyi ya monkey pox.

Muri rusange Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ibikorwa byo kwitegura guhangana n’iyi ndwara bifite ingengo y’imari ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abantu barenga ibihumbi 41 nibo bamaze gusanganwa iyi ndwara mu bihugu 98 hirya no hino ku isi, ikaba yiganje mu bihugu bya Amerika, Espagne n’u Budage.

Uwitonze Captone

 1,467 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *