Gisagara: Croix Rouge Rwanda yatangije igice cya 2 mu bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe tariki ya 14 Gicurasi 2026, ubwo Ubuyobozi bwa Croix-Rouge y’u Rwanda ku bufatanye n’iy’u Buyapani (Japanese Red Cross) , imbere y’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bamurikaga igikorwa cy’umushinga wa 2 mu bijyanye n’ibikorwa byinshi bitandukanye by’iterambere bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwikura mu bukene.
Muri icyo gikorwa Croix rouge y’u Rwanda ku bufatanye n’iy’u Buyapani (Japanese Red Cross) yagaragaje ko mu Mirenge ya Kibilizi, Kansi, Muganza na Mukindo mu Karere ka Gisagara, Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yateye inkunga imishinga itandukanye yahinduye ubuzima bw’abaturage bo muri ako Karere .
Bimwe mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage harimo kwigisha abaturage gukora uturima tw’igikoni ; inka zahawe imiryango itishoboye , inzu zubakiwe abatishoboye n’ibyumba by’amashuri .
Abanyeshuri bakomoka mu miryango ikennye bafashijwe kwiga bahabwa ibikoresho by’ishuri n’amafaranga yo kurya muri gahunda ya School Feeding; hari kandi umuyoboro w’amazi wa kilometero 15 ugaburira ingo zisaga ibihumbi bitanu, ibitaro bya Kibilizi , ikigo nderabuzima ndetse n’ikigo cy’ishuri ryo mu Murenge wa Kibirizi.
Mu gice cya 2 mu bijyanye n’iterambere ry’umuturage wo mu Karere ka Gisagara Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta , izubaka icyumba cy’umukobwa no kongera ubwiherero mu bigo by’amashuri.Kongerera ubushobozi abaturage mu buryo bwo kwibumbira mu matsinda bikazabafasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza no kwizigamira muri Ejo Heza.
Jean Paul Habineza, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda ubufatanye bafitanye ngo kuko yagaragaje ubudashyikirwa mu kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Croix Rouge y’u Rwanda yagaragaje ubudashyikirwa ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ry’ubukungu, icyo navuga rero Croix Rouge y’u Rwanda yinjira mu buzima bw’abaturage, niba akarere kacu ahanini iterambere ry’abaturage rishingiye ku buhinzi n’ubworozi bibanze cyane mu gutanga amatungo yose; inka, ingurube, ihene yewe n’andi matungo magufi, kugira ngo abaturage tugendane muri gahunda yo kwikura mu bukene.
Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume, yavuze ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza.
Mu myaka ishize bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bubakiwe ubwiherero 172, bahabwa ‘Kandagira ukarabe’, ibikoresho by’isuku, ibyo bakoresha buhira, bahabwa umurama w’imbuto n’imboga ndetse na radiyo 208 kugira ngo bamenye aho Isi igeze mu iterambere.
Uwitonze Captone
3,273 total views, 3,273 views today

