Musanze:Gitifu Ignace Niyonsenga ngo asize Akagari ka Kabeza akagize uko ifundi igira ibivuzo
Nkuko bitangazwa na bamwe mu bayobozi b’Akagari ka Kabeza , Umurenge wa Cyuve ngo Ignace Niyonsenga asize akagize uko ifundi igira ibivuzo.
Muri raporo yamukozweho igenda ivuga ko we n’abandi bafatanyije tuzavuga ubutaha ngo babyaje inyungu n’ndonke mu bijyanye n’imyubakire.
Mu ibaruwa Chairman yanditse abivugaho agira ati”:Muraho mwese abantu dusangiye uru rubuga kandi nshuti z’Akagari ka Kabeza nkurikije amakuru ndiguhabwa ajyanye n’Imyubakire y’Akajari irikugaragara mumidugudu igize akagari kacu bitwaje ko turi munzubacuho ijyanye n’Amatora azaba mumezi ari mbere ndabasabye rwose mureke kubaka ntabyangombwa bitatuzanira ibibazo kuko twigeze kwambara uwo mwenda niyo mpamvu kuwa mbere Taliki ya 27/07/2026 hazabaho ubugenzuzi mumidugudu yose tureba abarikubka ntabyangombwa turasaba izi nzego ko twazaba turi kumwe
1Komite y’Akagari Kabeza FPR 2 Perezi ngengamyitwarire 3 Perezida wa Ngenzuzi5 Chairmans b’imidugudu
Tuzahura SAA kumi nebyiri”.
Twasuye Umudugudu wa Gashangiro Inzu zagaragaye ni aya akurikira:1.
Inzu eshanu (3) zirikubakwa imbere y’ushinzwe umutekano wa Gashangiro ariwe Gapard aho bita mu kinombe. 2. Inzu iri kubakwa ya BIZIMANA mwene BITANGARO. 3. Inzu z’amaduka ziri kubakwa na MANIRAGABA Innocent (Mayira) muri Rwebeya. 4. Inzu iri kubakwa ujya kwa RWARAMBA yuwitwa David mwene RWAMUNINGI. 5. Inzu iri kubakwa y’umuhungu wa NYIRABURANGA witwa IRADUKUNDA. 6. Inzu za annexe zubatswe n’uwitwa magwiti mwene MATESO kuri 40. 7. Inzu iri kubakwa na HABYARIMANA hafi no kwa Maitre na MUKANDORI. 8. Inzu nini iri ku muhanda wo kuri 40 y’amatafari iri mu cyahoze ari ikibanza cya SAKINDI akaba yarakigurishije. 9. Inzu isakaye iri imbere yo kwa NEZEHOSE Fidele umwuzukuru wa RWARAMBA.
UMUDUGUDU WA KARINZI WAKOREWE TARIKI YA 05/08/2026. ICYAGARAGAYE NI UKO AHO TWANYUZE NTA NZU YAGARAGAYEMO. UMUDUGUDU WA KAREBA HABONETSE AMAZU ATATU (3) ADAFITE IBYANGOMBWA. 1.Inzu y’umuhungu wa Nkereza witwa IRAHARI 2.Inzu y’uwitwa Kamuzinzi 3.Inzu yuzuye nshya iri imbere y’inzu za bene SUZANA (Elisa na Kabanza) Kuwa 11/08/2026 hakozwe ubugenzuzi mu Mudugudu wa Karunyura.Inzu zagaragaye zidafite ibyangombwa: 1. Inzu ya BAGIRINSHUTI Enock imbere yo kwa mwene Budohe mu masite. 2. Inzu yariri kubakwa na DUSABIMANA Phocas bita Mwami. 3. Inzu yubatswe na BYIBESHO Enock inzu ebyiri ugeze ku Kamayovu. 4. Inzu itararangira ya MBABONEYUBUSA Jean Claude imbere yo kwa Miche Munyamashara. 5. Inzu iri kubakwa na NYARIHONGA iri kwa nyina wa NYIRIMANZI. 6. Inzu zuzuye za bene SINJYAMUYABO Gregoire musi y’igaraji yo kwa TEGEKA. 7. Inzu ya NYIRANTOKI Pelagie imbere yo kwa SHINJA. 8. Inzu yo kwa SEBAGENI Thade wapfuye wabaye Commissiyoneri. 9. Inzu yo kwa NDAYISENGA Claude iri kwa Nyirarume wa Sosthéne 10. Inzu yo kwa SEBAHINZI Eric ujya ku Kamayovu kwa NKUNDABAHIGA 11. Inzu yo kwa NYIRANTAKIYIMANA Collette muramukazi wa TEBUKA hafi yo kwa NGOBOKA.
Ibyiciro by’abakoze desante ni ibi bikurikira KOMITE Y’UMURYANGO WA FPR INKOTA KABEZA YARIHAGARARIWE NA: 1. UWAMUNGU Charles: Chairman 2. MAHIGANE Godfroid: Komiseri w’ubukungu 3. NYIRANEZA Delphine: Ushinzwe imiberehomyiza 4. MUKANDAYISABA Emertha: Umunyamabanga( Secretary) UHAGARARIYE KOMITE NGENGAMYITWARIRE UMUHOZA Françoise PEREZIDA WA NGENZUZI KANYARWANDA Emmanuel BA CHAIRMAN B’IMUDUGUDU.
Gitifu Ignace avugana n’ikinyamakuru Gasabo yavuze ko atemeranye n’ibyakozwe n;iriya kipe kuko ngo hashobora kuba harabayemo kubogama cyane ko ngo byari kuba byiza hari nibura abakozi b’akagari.
Ati”:Bino biri muri iyi raporo nta kuri kurimo kuko nanjye nk’umuyobozi w’Akagari byari kuba byiza turi kumwe kandi ndakeka ko iyi raporo uretse wo we bayihaye nta rundi rwego rurabimbazaho.”
Iyi nkuru turacyayitohoza neza cyane ko na Gitifu w’Umurenge hari ibyo atungwaho urutoki mu mikorere nk’iyo yo gushakashaka amaronko mu bijyanye n’imyubakire.
Uwitonze Captone
9,270 total views, 148 views today

