Ibinyobwa gakondo birimo inzagwa, ikigage n’ubushera bgiye gucika

Minisiteri y’ubuzima yasohoye amabwiriza agenga itunganywa ry’ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorewe mu miryango.

Mu Rwanda cyane cyane mu Karere ka Musanze niho usanga ibinyobwa gakondo birimo ikigage ni muri urwo rwego muri ako Karere ubuyobozi bwasabye abahatuye  gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima agenga isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa mu rwego rwo gukumira indwara ziterwa n’isuku nke cyangwa imiti itemewe nk’amatafari.

Ukurikije ibikubiye muri iri tngazo, ubona ko byanze bikunze mu binyobwa birebwa n’iri tangazo harimo ibinyobwa byiswe ibya gakondo bisanzwe byengerwa hirya no hino mu karere cyangwa bikagemurirwa abatuye akarere ka Musanze. Muri ibyo twavuga uru rwagwa rwengwa mu bitoki, ikigage cyengwa mu masaka ndetse n’ubushera nabwo butunganywa mu gihingwa cy’amasaka.

Koko rero ibi binyobwa ubona ko  muri iri tangazo  ari byo bikomozazwaho muri iri tangazo,  ko bigomba gucibwa kubera ko:

  • Byengerwa ahantu hatazwi neza, bivuze ko aho byengerwa bitazwi niba hujuje ibisabwa bigendanye n’isuku,  ibi bisabwa bikaba ubusanzwe bigomba kugenzurwa no kwemezwa n’inzego zibishinzwe;
  • Ibi binyobwa ntabwo bipfunyitse  ngo bibe binafunze neza (des boissons emballées et hermétiquement fermées ), nta nubwo yemwe ababyenga bagaragaza igihe ntarengwa cyo kubikoresha.

Iri tangazo rero rijye naho rikurira inzira ku murima, abakomeje gusaba ko inzoga ziswe iz’inkorano zatandukanywa n’inzoga za gakondo,  bisanzwe bizwi ko zengwa hadashyizwemo ibindi binyabutabire ( produits chimques)  bityo ngo  zikaba zafatwa nk’aho zifite ubuziranenge, zikaba zakomorerwa.

Tubabwire ko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko ikibazo cy’inzoga n’ibinyobwa bidasukuye ari “icyorezo mu bindi,” nyuma y’uko bimaze guhitana abantu 44 mu Rwanda kugeza muri Kamena 2026. Ministre yasabye abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru ku babikora n’ababicuruza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana,  akaba yarongeye  gusaba abanyarwanda kwitwararika cyane muri ibi bihe by’impeshyi birangwa n’ubukwe bwinshi, avuga ko hagiye gushyirwaho ingamba zihariye zo kugenzura ibinyobwa bikoreshwa mu bukwe no mu birori kugira ngo hirindwe inzoga zitujuje ubuziranenge.

Kugeza ubu, nta mibare igaragaza umubare w’abantu banywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu Rwanda. Gusa, ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda na Rwanda FDA byerekana ko byinshi muri ibyo binyobwa bitemewe bikwirakwizwa ndetse bigahabwa abantu benshi mu gihugu hose.

Uwitonze Captone

 5,646 total views,  5,646 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *