Mu rwego rwo guhanga no gukora udushya TVET-Mpanda yahawe igikombe n’umudari.

Mu minsi ishize ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro cya Mpanda (Mpanda TVET) cyo mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango cyahawe na MINEDUC ,igikombe n’umudari w’ishimwe mu bigo byabaye Indashikirwa mu  kunoza neza amasomo ,  guhanga no gukora udushya mu byo yize ( Awarding Ceremony of Innovation of Schools).

Ndangamira Gilbert, umuyobozi w’ishuri , yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko , ibyo bihembo byahawe amashuri  ya TVET  na IPRC yarushije ayandi mu rwego rw’igihugu mu guhanda udushya.( (Reba amafoto hasi)

 

Umuyobozi Ndangamira asobanura ko yari n’ubuhinzi

Agira ati:”Hano muri TVET-Mpanda hafi amasomo 80%. yigirwa muri atelier, ni muri urwo rwego igikombe n’umudari twabonye , tubikesha  gukorera  hamwe.Byumvikane ko agashya  ka TVT-Mpanda , aya mashuri n’ aho bimenyereza umwuga byose byubatswe n’abanyeshuri ubwabo.TVET-Mpanda iri mu rwego rwo hejuru cyane , ni nayo mpamvu ababyeyi bakunda kuzanamo abana babo hano  kuko haba discipline  .Nkubu dufite abanyeshuri benshi hafi 548.”

Muri iki gihe ikigezweho ni kwiga umwuga .Kwitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bizaha amahirwe urubyiruko  kugabanya ubushomeri bukunze kugaragara kuri bamwe mu banyeshuri  bize amashami atabemerera kubona akazi vuba.

Ndangamira Gilbert ati: “Iyi gahunda mu mashuri ya TVET , izagabanya ubushomeri kubera ko abarangiza mu mashami  y’imyuga atandukanye  bazashyira ubumenyi bahawe mu bikorwa bityo akazi kaboneke. MINECUC, mu gutanga ibihembo yagirango  ishishikarize ibigo by’amashuri byigisha imyuga   gushyira ingufu mu gutanga ireme ry’uburezi kugirango abanyeshuri barangije  bihangire imirimo,bivuye ku bumenyi bayakuramo.

Akomeza avuga ko “nta mpamvu n’imwe yo kutigirira icyizere ahubwo uwiga akwiye kugira intumbero yo guhanga no gukora udushya mu byo yize cyane cyane mu bijyanye no gukora imishinga, gushaka amasoko no kwakira neza abaje bakugana”.

Muri  Unit Prodaction , TVET-Mpanda , hakorwa ibintu byinshi bitandukanye .Abanyeshuri baradoda, barasudira bagakora inzugi, intebe n’ibitanda.

Basangiza ubumenyi abaturiye ishuri

Ndangamira Gilbert avuga ko bihaye intego y’uko abaturage baturiye ikigo bazajya bigishwa  imyuga  kugirango barusheho kwiteza imbere.

Nkuko bigarukwaho n’uyu muyobozi  ngo, iki kigo  gifite uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango mu guhindura imibereho y’abaturage ( Human Securty issues), mu cyitwa  Ruhango-Ikeye .

Iki gikorwa gituma abaturage barushaho kugira isuku kuko abanyeshuri bubakira abaturage ubwogero n’ubwiherero.Babubakiye ibikoni n’ibiraro by’amatungo ngo batazongera kurarana nayo mu nzu. Kandi buri nzu ikagira nimero.

Muri TVET-Mpanda  hari ubuhinzi n’ubworozi byunganira ikigo.Bahinga imboga zitandukanye bakorora ingurube n’inka.Mu gihe hari inka zikamwa abana babasha kubona icyayi kirimo amata.

Ubwanditsi

 

 3,202 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *