Perezida Kagame yavuze uburyo bateze iminsi inkotanyi

U Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwagerageje umuryango FPR Inkotanyi kugira ngo busuzume niba ushaka amahoro, busaba ko wohereza intumwa zawo i Paris zirimo Perezida Paul Kagame kugira ngo ziganire n’abo ku ruhande rwa Habyarimana.

Mu muryango FPR Inkotanyi, impungenge zari nyinshi kuko hari ubwoba ko Perezida Kagame wari Visi Perezida ashobora kugirirwa nabi mu gihe yajya i Paris, abanyamuryango bamugira inama yo kutajyayo ariko afata icyemezo cyo kujyayo.

Mu Nama ya Biro Nkuru ya FPR Inkotanyi yabereye muri Intare Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Perezida Kagame yavuze ko iyo atajyayo, uyu muryango wari gufatwa nk’aho udashaka amahoro.

Tariki ya 22 Nzeri 1991, Paul Dijoud wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bufaransa, yakiriye intumwa za FPR zageraga kuri eshanu zirimo Perezida Kagame, Dr. Emmanuel Ndahiro na Tom Byabagamba, bagirana ikiganiro.

Perezida Kagame yagize ati “Ubwo twageragayo, twagize ibiganiro. Mu gitondo nahuye n’abantu, umwe yari umugabo ntekereza ko yari Umuyobozi Mukuru mu bubanyi n’amahanga mu Bufaransa, Paul Dijoud, nyuma yabaye Ambasaderi muri Mexique.”

Yavuze ko yanahuye n’umuhungu wa Mitterrand, Jean-Christophe Mitterrand, muri ibyo biganiro Dijoud agakomeza amutunga urutoki mu maso, amubwira ko ingabo za RPA zigomba guhagarika imirwano.

Ati “Mu kiganiro, uyu mugabo Paul yakomeje kuntunga urutoki mu maso, aravuga ati ‘Mugomba guhagarika imirwano’! Narasobanuye nti ‘Si uko dukunda kurwana, ntabwo turwana kuko tubikunda’. Nagiye mu mateka, arakomeza arahatiriza.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ikiganiro cyashyushye, habaho kurakaranya, Dijoud amubwira ko RPA nidahagarika imirwano, izajya gufata Kigali abo ishaka gutabara barishwe.

Ati “Ikiganiro cyarashyushye, nsa n’urakaye, ndamusubiza. Ati ‘Mugomba guhagarika imirwano kubera ko nimutabikora, n’iyo mwafata Kigali, ntimuzahasanga abantu banyu’. Mu kiganiro! Mbere sinumvaga icyo uyu mugabo yashakaga kuvuga ariko mu buryo bweruye byasobanuraga ko bazicwa.”

Perezida Kagame yavuze ko ubwo ibiganiro byari birangiye, basohotse, Dijoud aherekeza intumwa za FPR, maze uyu Mufaransa aramubwira ati “Uzamvugishe ubutaha igihe uzaba uri Umuyobozi w’ingabo nshya z’u Rwanda.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko yasubije uyu Mufaransa wamwishongoragaho ati “Yego Sir! Umenye ko ibyo nibiba, nzabikora neza.”

Perezida Kagame yavuze ko kubera ko batagombaga kurara batashye, we n’intumwa bari kumwe bagiye kurasa muri Hilton Hotel i Paris, bigeze mu saa kumi z’urukerera, arabyuka, abona abantu bagera kuri barindwi bafite imbunda kandi batari bambaye impuzankano, ababaza ikibagenza.

Yasobanuye ko ubwo yarebaga mu cyumba cyarimo Dr. Ndahiro na Byabagamba, yabonye bambitswe amapingu, bicaye hasi.

Ati “Batujyanye ahantu muri gereza. Bwari ubwa mbere ngeze i Paris n’ubwa mbere nari ngeze muri gereza, ni n’ubwa nyuma kuko sinigeze mfungirwa mu yindi gereza. Badufungiranye mu gice cyo hasi cy’inyubako, barahadusiga. Nyuma abantu baraje ahagana saa cyenda.”

Perezida Kagame yavuze ko muri uwo mwanya impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu akaba n’umwanditsi, Jean Carbonare, ari kumwe na Jacques Bihozagara, barahabasanze kuko bari bamenye ikibazo bagize.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ababafunze babahaye ifunguro ryo muri gereza, bararyanga, biba ngombwa ko Carbonare na Bihozagara babashyira imigati n’amata.

Yavuze kandi ko ababafunze babahase ibibazo ku bantu bahuye na bo, asubiza ko barimo Dijoud na Jean-Christophe Mitterrand, bagerageza no kubashyiraho agakoresho gatahura ibinyoma, arabyanga.

Ati “Bashatse kuduhata ibibazo, barabikoze. Banashatse kunshyiraho polygraph, imashini itahura ibinyoma. Narabyanze, ndarababwiye nti ’Sinshaka imashini itahura ibinyoma’. Niba mushaka kunyica, nimubikore’.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ahagana saa mbiri z’ijoro ry’uwo munsi barekuwe, bava i Paris bakomereza i Bruxelles mu Bubiligi, aho bafatiye indege ibacyura.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko amagambo yabwiwe ko atazasanga abantu be bakiriho yari afite igisobanuro gikomeye, kuko uyu Mufaransa yari azi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga.

Rutamu Shabakaka

 7,551 total views,  7,551 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *