Nzizera Aimable yafashije abakoze jenoside yakorewe abatutsi gukomeza kwidegembya mu Rwanda.

Indamu yarenze indagu ,inyota y’ubutunzi itera Nzizera Aimable warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 gukorera uwakoze jenoside kwidegembya mu Rwanda.Nzizera Aimable afungirwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ,ariko agahita afungurwa.Ese inzego bireba mubona ibyo Nzizera Aimable akora bikwiye?ese nihe Nzizera Aimable akura ingufu zo kudakurikiranaaho ibyaha akora?

 
Ubeshya iminsi ariko igahimwa n’umwe. Byaravuzwe biracecekwa none byagarukanye izindi mbaraga. Urujya n’uruza rw’ibibazo bya NZIZERA Aimable rufatanye by’umwihariko n’ibibazo byo kwa Nyirankundabanyanga Eugenie.
Uyu Nyirankundabanyanga yagombaga gufungwa ku gihano cy’imyaka 30 yakatiwe cyo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu murenge wa Gatenga, kuko urukiko Gacaca rw’umurenge wa Gatenga rwahamije icyaha, cyo kwirukana mu rugo rwe no gutanga abahigwaga bakicwa n’abana be bayoboraga umutwe w’interahamwe w’I Murambi muri Gatenga, ariko NZIZERA Aimable yamukoreye umuti ubu aridegembya, yirirwa yereka abarokotse ko abarusha ingufu.
 
Nzizera Aimable ucura ibyangombwa (photo archives)
Tugiye kubereka uruhare n’amanyanga ya Nzirera Aimable wigaruriye abakozi benshi bo mu nzego zose bimuha uburenganzira bwo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano zitagira umubare. Ubwo Nzizera Aimable yabonagako Nyirankundabanyanga Eugenie ahamwa n’icyaha cya jenoside, yahise amwegera amwereka ko afitanye ubucuti n’abakozi bakomeye bo mu nzego zo muri NIDA na RIB, maze agana iya Biryogo acura ibyangombwa bitandukanye, uwitwaga Nyirankundabanyanga Eugenie amugira Nkundabanyanga Eugenie, Umukobwa we Kirezi Sonia amugira Uwambaye Viriginie, maze yegera abakozi bo mu nkiko, RIB na Parquet kugirango imanza ziregwamo Nyirankundabanyanga Eugenie cyangwa Uwambaye Virginie zose ziburizwemo.

Ubwo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bwafataga Nyirankundabanyanga wahinduwe Nkundabanyanga agafungwa nibwo Nzizera Aimable yaciye hasi no hejuru aramufunguza, kugirango abone uko azamwambura isambu ye nk’uko byemezwa n’abana ba Nyirankundabanyanga. Nzizera Aimable ukora nka Sekibi, ubu amakuru dufite nuko abana ba Nyirankundabanyanga Eugenie yabaciyemo ibice, aho bamwe abatereta ngo bamwizere ko azabagira abagore be, abandi akabatera ubwoba ko azabagirira nabi.

Uko kubacamo ibice nibyo byatumye bamwe bahaguruka basaba kurenganurwa muri RIB no mu nzego za Leta, ariko hose basanze Nzizera Aimable yarifatiye benshi mu bahakora, bityo ikibazo cyabuze ugikurikirana.
Mu kwigarurira imitima y’abanyarwanda batabizi, igihe imanza za Nkundabanyanga zari zirimbanije, Nzizera Aimable yafashe ibitangazamakuru n’abanyamakuru b’Umubavu, Ukwezi TV, Nkundineza Jean Paul arabishyura, abandi abemerera ibibanza mu isambu itari iye, abakoresha kuvugako Nkundabanyanga Eugenie azira isambu ye, atazira Jenoside, maze inkiko nazo zirabyemera, zanga gukurikirana umujenosideri.
Kubera ikinyoma no guhemuka kwa Nzizera Aimable yaje gushwana n’umunyamakuru Manirakiza Theogene aramufungisha. Ubwo Nzizera Aimable yabonaga ibaruwa ya Manirakiza Theogene ko azavuga akarimurori yahise yandika amuha imbabazi. Manirakiza yaburanye avuga ko imbabazi za Nzizera ari nk’iza Bihehe, ubu yararekuwe.
Mu yandi makuru dufite, Nzizera Aimable yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu muri gereza ku wa 03/08/2022 ariko aridegembya. Nzizera atanga amasheke atazigamiwe buri gihe, ariko ntakurikiranwe. Nzizera afitanye urubanza n’umucuruzi wo mu Gakinjiro ka Gisozi rwatangiye kuburanishwa ku wa 19/12/2023 aho yamwambuye amafranga atagira ingano,

Nzizera akora ibyangombwa by’ubutaka by’ibihimbano akabyakiraho inguzanyo ariko ntakurikiranwa, Nzizera Aimable akora igenagaciro ry’irihimbano ariko ntakurikiranwa, Nzizera yambura Bank nyinshi ariko zikamwihorera kubera asangira n’abakozi bashinzwe kumukurikirana.

Ubutaha tuzabagezaho, ku buryo burambuye buri gikorwa cy’amanyanga cya Nzizera n’amazina y’abakimufashamo.
 Ubwanditsi

 5,425 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *