Musanze: Hatangijwe ku mugaragaro imurika gurisha 2026 mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iri murika gurisha ryafunguwe ku mugaragaro m Karere ka Musanze, muri Stade Ubworoherane kuri uyu wa 22/082026, ritangizwa na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice. Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, abaryitabiriye muri uyu mwaka bamaze kugera ku mubare wa 145, bari mu byiciro binyuranye: Ibigo binini n’ibito, za kaminuza, tutibagiwe n’ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi. Muri uriya mubare, harimo abanyamahanga 6, bakomoka mu bihugu bidukikije. Iri murikagurishwa biteganijwe kumara iminsi 15, aho rizasozwa ku ya 02/09/2026 .

Mu ijambo rye, uhagarariye PSF mu Ntara y’Amajyaruguru Bwana Tugengwenayo Théonas yavuze ko hari ibyo abitabira mu imurika gurisha nk’iri bungukiramo, byaba ibicuruzwa biboneka mu bituma Igihugu cyacu gitera imbere, by’akarushyo iyo duhuye n’abandi, tugira icyo tubigiraho.
Yagize ati: ‘’ Imurika gurisha rituma twunguka ubumenyi mu buryo butandukanye, rikatwongerera abafatanya bikorwa mu ngeri zose, rikanatuma tugira udushya dutandukanye, kuko muri uyu mwaka wa 2026 harimo udushya twinshi, urugero nk’ibigo bya Kaminuza bitandukanye bya ryitabiriye, binagenda bigira ubushakashatsi bukemura ibibazo by’abaturage.’’

Yakomeje avuga ko inganda zivuka mu turere dutandukanye tugize Intara y’Amajyaruguru, zitanga umwanya wo gushyira ahagaragara ibikorwa bitandukanye bibarizwa muri iyo Ntara, anamenyesha abikorera ko mur’iki gihe, ibikorwa bimaze kwaguka, ku buryo kubona aho gutegurira cyangwa kubaka za stands bigorana , cyane ko nka Stade Ubworoherane yagenewe ikibuga cy’umupira, bityo bikaba bibangamira urugaga, mu kubonera abikorera aho kugaragariza ibikorwa byabo.’’
Tugengwenayo yashoje akomoza ku dushya tugaragara mu imurika gurisha ry’umwaka wa 2026, aho ibigo bya Kaminuza byitabiriye, Nida yaje kwegera abaturage mu gutanga serivisi itegura indanga muntu korana buhanga, inganda zitandukanye zitabiriye bitandukanye n’ibihe byabanje, byose bigamije iterambere ry’umuturage.
Ibyo byose akaba yabigaragaje anafite icyifuzo ku buyobozi bw’Intara cyo kubashakira ikibanza gihagije, maze ku bw’ubufata ye no kwishyira hamwe kw’abikorera, bakazishakira igisubizo ku buryo mu myaka ir’imbere batazongera guhura n’ikibazo cyo kubura aho bagaragariza ibikorwa byabo.


Mu ijambo rya Guverinari w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice ari nawe wari Umushyitsi Mukuru, yashimiye abamuritse ibikorwa byabo bose nk’uko bari mu ngeri zitandukanye, agaragaza ko ibikorwa byabo bigamije kuzamura ubukungu n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “” Abikorera barashimirwa kuko bagamije kwegera urubyiruko, kugira ngo narwo barwigishe uburyo ibintu bikorwa, mu ngero zose zitandukanye. Akomeza avuga ko PSF atari urubuga rwo kugaragarizamo ibicuruzwa gusa, ahubwo hagomba gushakwa amasoko, guhanahana amakuru ava hirya no hino, hagahangwa n’ udushya dufite intumbero ijyanye n’iterambere ry’Igihugu.””

Guverineri yakomeje avuga ko abikorera b’uyu mwaka wa 2026, imurika gurisha rirenga kure ibyo ku murika ibicuruzwa, ahubwo bikaba urubuga rutuma abikorera bageza ibikorwa byabo ku isoko ryagutse, haba imbere mu gihugu, ndetse no ku masoko yo hanze.

Mbere yo gusoza, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye urubyiruko rwitabiriye uyu muhango gukoresha neza amahirwe rubona yo guhura n’urugaga rw’abikorera, bongera agaciro k’umusaruro wabo, bakoresha ikorana buhanga, no gutinyuka kubyaza umusaruro amahirwe ar’imbere.

Bwana Mugabowagahunde Maurice yashoje amenyesha abikorera ko Intara y’amajyaruguru itazahwema gushyigikira ibikorwa biteza imbere ubucuruzi n’ishora mari, guteza imbere ibikorwa remezo, korohereza abikorera no guteza imbere ibikorwa byongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka iwacu. Aboneraho no gutumira abari aho mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi, uzabera mu Kinigi ku itariki ya 04/09/2026.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo Uhagarariye abikorera mu rwego rw’Igihu, uhagarariye abikorera mu rwego rw’Intara, ba Meya b’uturere, inzego z’umutekano, abahagarariye abikokorera mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru,abafatanya bikorwa, abikorera n’abaturage babarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yateguwe yandikwa na Théogène Habumuremyi

 4,777 total views,  4,777 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *