Muhanga :Croix Rouge y’u Rwanda yatanze ingurube mu Murenge wa Rugendabari

Croix-Rouge y’u Rwanda  nk’umufasha wa leta ikomeje igikorwa cyayo cyo gutanga amatungo magufi , ihene n’ingurube ku miryango itishoboye mu Turere dutandukanye nka Ngororero , Nymasheke , Nyagatare n’utundi…

Tariki ya 23 Nyakanga 2026 icyo gikorwa cyabereye mu Karere ka Muhanga  mu Mirenge wa Rugendabari kuko hatanzwe ingurube hafi 100 mu matsinda 5.

Charles Kanamugire,  perezida wa Croix Rouge mu Karere ka Muhanga yabwiye abaturage ko  amatungo bahawe yasuzumwe neza afite ubuziranenge abasaba kuyitaho neza.

Ati:”Kubera ko ingurube ari itungo ryororoka cyane, kubazazifata neza nta mpungenge ko umwaka utaha muri iki gihe umusaruro wazo uzaba warazamutse kuko zizaba  zibyaye kabiri.”
Musengiyumva Laurien wahawe itungo yavuze ko kwigurira itungo byari bigoye ariko bitewe n’ubuyobozi bwiza, Croix Rouge y’u Rwanda  nk’umufasha wa leta ya bahaye amatungo bazabyaza umusaruro ndetse bakabona ifumbire na mutuelle .

Ati:”Ubworozi bw’ingurube  njye na  bagenzi banjye buzadufasha  kwikura mu bukene no kwiteza imbere, cyane ko mu gihe zizaba zifashwe neza  umusaruro wazo uzadufasha kwita  ku muryango  yacu, kwishyurira abana ishuri ndetse no kubona ifumbire yongera umusaruro mu buhinzi bwacu bwa buri munsi.”

Madamu Mukayibanda Frisca ,Gitifu w’Umurenge  wa Rugendabari yashimiye ubuyobozi bw’igihugu  cyane cyane umuryango Croix Rouge y’u Rwanda  wahaye abaturage ingurube kugirango  bahindure imibereho bagire ubuzima bwiza .
Ati:”Iki gikorwa Croix Rouge idukoreye twiteze  ko kizagira umusaruro kuko ingurube ni itungo rigira umusaruro n’ifumbire .Kubera ko Rugendabari iri mu misozi miremire kandi ituwe bizabafasha abaturage bafite ubutaka buto kububyaza umusaruro bafumbira imyaka yabo.”

Daniel wari uhagarariye Croix Rouge Espanyolo yateye inkunga iki gikorwa, yavuze ko muri gahunda zabo ndetse n’iza Croix Rouge y’u Rwanda ari gufasha ababaye kurusha abandi kugirango imibereho yabo irusheho kumera neza.

Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri croix rouge y’u Rwanda yavuze ko iki gikorwa cyo gutanga ingurube Croix Rouge y’u Rwanda yagitewemo inkunga na Croix Rouge y’igihugu cy’Espanye.

Ati :”Icyiza nuko  benshi mu bahawe ingurube bibumbiye mu matsinda yabonye  amahugurwa na Croix Rouge  y’u Rwanda mu bijyanye no gufata amatungo neza  ni muri urwo rwego rero ayo matungo  bazayabonamo umusaruro mwiza kandi uzagera kuri benshi .”

Abahawe ayo matungo basabwe kuyitaho neza kugira ngo abafashe kuzamura imibereho yabo n’iterambere ry’imibereho n’ubukungu bw’imiryango yabo.Abagenerwabikorwa nabo ubwabo  bashimiye Croix Rouge y’u Rwanda  ku nkunga ikomeje kubafasha mu rugamba rwo kwikura mu bukene no kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

Uwitonze Captone

 5,577 total views,  5,577 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *