Nyirubutunganye Papa LEO XIV aherutse kwandikira umukaridinari ibaruwa ikakaye
Nta minyururu ibaho yabasha gufunga umutima wamurikiwe n’ ivanjiri ntagatifu. Nta joro ryabuza umugambi mwiza Imana ifiteye abana bayo, nta gereza ni imwe uko yaba imeze kose yatandukanya umuntu n’ urukundo rw’ Imana’’. Aya ni amagambo Nyirutungane Papa LEO XIV aherutse kwandikira Cardinal Ernest Simoni, ubu ufite imyaka 97 (uri ku ifoto), ubwo yasuraga inkambi ya Spaç yafungiwemo azira ko ari umusaseridoti. Cardinal Ernest Simoni, yafunzwe imyaka 18, afungwa n’ ubutegetsi bugendera ku mahame ya Gikoministi ahorwa ko ari umusaseridoti.
Inkambi ya Spaç, yubatswe mu 1968 ikaba yari yegereye ikirombe cyakurwagamo amabuye y’ agaciro muri Alabaniya hagati. Muri iyi nkambi niho hafungirwaga abantu bose ubutegetsi bwa Abania bwafataga nk’ abanzi babwo, abari bafungiwe muri iyi nkambi bakaba barakoreshwaga imirimo y’ agahato bacukura amabuye y’ agaciro muri icyo kirombe, aha niho Cardinal Ernest Simoni yafungiwe imyaka 18. Padiri Ernest Simoni yatawe muri yombi nyuma yo gutura igitambo cya Misa mu mugoroba wa Noheri ku ya 24 Ukuboza 1963 ahitwa Hoxha aho muri icyo gitambo cya Misa yasabiye uwari President wa USA John F. Kennedy wari umaze iminsi yishwe.
Padiri Ernest Simoni yafunzwe imyaka 18 arekurwa mu 1981 ariko akomeza kuba ku rutonde rw’ abo ubutegetsi bwa Albania bwafataga nk’ abanzi ndetse ategekwa gukomeza gukora imirimo y’ agahato kugeza ubwo butegetsi buhirimye mu 1990. ( Source:https://www.ncronline.org
6,459 total views, 6,459 views today

