Ngoma: Imfungwa enye zari zirwaye Coronavirus zatorotse

Imfungwa enye zari muri kasho nyuma zigapimwa zigasanganwa Coronavirus zatorotse ahantu zari zarashyizwe ngo zitabweho n’abaganga.

Izi mfungwa zatorotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2020, nyuma yo guca ibyuma by’idirishya ry’icyumba cy’amashuri zari zarashyizwemo ku ishuri ryisumbuye rya ASPEK.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko hatorotse imfungwa enye.

Ati “Ni abafungwa bane batorotse, baciye ibyuma by’idirishya. Bari bari mu byumba by’amashuri hariho ibyuma bidakomeye cyane barabica, byamenyekane hamaze kugenda bane, abatorotse bose bari baranduye Coronavirus.”

CIP Twizeyimana yasabye abaturage ko uwabona umwe muri abo, yakwirinda kumuhishira kuko ashobora kwanduza abandi iyi ndwara.

Ati “Igikuru si uko bafungwa ahubwo ni uko bagomba kwitabwaho bakavurwa, hari igihe rero umuntu ashobora kumufata akamuhisha akikururira ibyago byo kwandura n’umuryango we.”

Yasabye abaturage bose babona umuntu batazi aho batuye cyangwa bari bazi ko afunze gutanga amakuru kugira ngo bakurikiranwe mu buryo bwihuse.

Yanavuze ko kuri Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka Karere bashyizemo imbaraga mu kubashakisha kugira ngo bagarurwe bavurwe.

Aba bane bari mu baherutse kugaragara muri kasho baranduye, bahita bashyirwa ahantu bagomba kwitabwaho ngo bavurwe.

source: igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *