Ishyaka GDPR rikomeje gushyira imbaraga mu kubaka inzego z,ishyaka ku rwego rw’Imirenge mu Karere ka Gicumbi
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikomeje gahunda yo kwegera abarwanashyaka no kubaka inzego z’Ishyaka ku rwego rw’Imirenge, mu rwego rwo gushimangira imiyoborere y’Ishyaka, kongerera abarwanashyaka ubushobozi no guteza imbere uruhare rw’abagore n’urubyiruko.
Iyi gahunda ikomeje gukorerwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi, aho Ishyaka rimaze kugeza inzego zaryo mu mirenge 12 ari yo Byumba, Nyankenke, Rukomo, Kageyo, Miyove, Cyeru, Rutare, Rwamiko, Mutete, Bukure, Kaniga na Bwisige. Hateganyijwe ko imirenge 21 igize aka Karere yose izagerwamo n’inzego z’Ishyaka.
Muri ibi bikorwa, abarwanashyaka bahabwa ibiganiro n’amahugurwa ku ngingo zifitanye isano n’amahame n’ibikorwa by’Ishyaka.
Mu ngingo z’ingenzi ziganirwaho harimo ingengabitekerezo y’ishyaka, hagamijwe gufasha abarwanashyaka kumenya amahame y’Ishyaka no kuyashyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi.
Haganirwa kandi ku ruhare rw’abarwanashyaka mu kugaragaza isura nziza y’Ishyaka no kurushaho kurimenyesha, ndetse n’uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, hibandwa ku bikorwa bishobora gufasha abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Hatangwa kandi ikiganiro ku mahoro n’umutekano w’abantu, nk’ibintu bifatwa nk’ingenzi mu mibereho myiza y’abaturage no mu iterambere rirambye.
Ibi bikorwa byose birasozwa n’amatora y’abarwanashyaka, aho bitorera abayobozi babahagararira ku rwego rw’Umurenge. Hatowamo Komite y’Ishyaka ku rwego rw’Umurenge, Komite y’Urubyiruko na Komite y’Abagore.
Uwitonze Captone
5,646 total views, 5,646 views today

