Ibibazo muri IPRC Huye biravuza ubuhuha

 

Bamwe mu bakozi na ba rwiyemezamirimo  bavuga ko  ikigo cy’amashuri makuru  IPRC- Huye cyigisha imyuga  kirimo ibibazo bitandukanye bituma bamwe mu bakigana bahura n’ibibazo bitandukanye.

Umwe mubo twaganiriye utifuje ko izina rye  ritangazwa kubera impamvu z’umutekano we ati:Muri iki kigo hari ibibazo byinshi bishoboka kuba bituruka ku miyoborere mibi, aho usanga umuntu umwe yarihaye inshingano zose , kandi hari abamwungirije.Nkubu hari urubanza IPRC -Huye yarezwe na Rwiyemezamilimo Aminadabu.”

Umuyobozi wa IPRC-Huye ( Photo:net)

Amakuru  ikinyamakuru Gasabo gifitiye kopi nuko rwiyemezamikimo Aminadabu ahanganye mu rukiko  na IPRC- Huye iyobowe na Major Twabagira Barnaba. Kandi  Aminadabu yatzinze IPRC Huye, ariko ntiyishyurwa.

Nkuko bivugwa  ngo Aminadabu yari yatsindiye isoko ryo gusasa amapave mu kigo cyose. Nyuma arangije akazi ke  ntiyishyurwa nibwo yitabaje ubutabera .Aminadabu  mu rukiko yerekanaga ko amwe mu mapave ye yaje gukoreshwa n’ubuyobozi bwa IPRC Huye, kandi batayamusabye.

Major Twabagire umuyobozi wa IPRC-Huye yabwiye itangazamakuru ko  nta bintu byinshi yavuga kuko , ibya Rwiyemezamilimo Aminadabu biri murukiko.

Aminadabu we avuga ko  Major Twabagira yanze kumwishyura kandi yararangije akazi yapiganiwe. Akomeza avuga  ko akwiye kurenganurwa kuko igihombo bamuteye kimaze kurenga ayo azishyurwa.

Andi makuru nuko muri  IPRC Huye hatangwa akazi mu buryo butashimishije abapiganwe. Ni muri urwo rwego havugwamo   ikibazo cya Kamugisha Samuel watsindiye akazi akimwa mu buryo bw’amanzanganya.

Abatangiye bapiganwa bari 6391:Abagabo bari 5062,abagore bari 1329.Haje gufatwa 1611:abagabo bari1218, abagore 393.byaje kurangira ari 1045.abagabo bari 712,abagore 333.Haje kuvugwako hatsinze 16.

Icyatunguranye abashyizwe mu myanya ni 5 gusa kandi nabo ni abagabo.

Kamugisha Samwel ni umwe mubagize ikibazo cyo kwimwa akazi kandi yari yagatsindiye, Samuel yagize amanota 34/50 mu kizamini cyanditse, yajuririye PSC ayimenyesha Kuwa 13.03.2019, umukozi wari ubishinzwe ntabwo yamenye ko hari ubujurire bwashyikirijwe PSC, yateguye Interview ku myanya itandukanye na Veternary  irimo, Nyuma PSC yasabye ko basubirishamo ikizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro byakozwe kuri uwo mwanya, nyuma haje gutegurwa ikindi kizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro nawe( Kamugisha) aramenyeshwa ariko ntiyitabira gukora icyo kizamini.

Ikibazo cya Kamugisha cyari gukemuka 22gashyantare/2019 ariko cyarinze kigezwa muri komisiyo y’abakozi ba Leta ubuyobozi bwa IPRC Huye bwaranze kugikemura.

Ubu amakuru ava ahizewe ni uko Komisiyo y’abakozi ba Leta basabye ko byongera bigakosorwa Kamugisha agahabwa akazi yatsindiye.

Andi makuru ava ahizewe ni uko IPRC zitandukanye zirimo ibibazo kugeza naho WDA iyobowe na Eng Pascal Gatabazi asabye abo ayobora kugerageza kwitwararika mu mikorere n’ imikoranire birinda guhoza Leta mu manza.

Abandi bakaba basanga hakwiye isuzumwa ryimbitse ku bibera muri IPRC Huye mbere yuko bishyikirizwa Inteko ishinga amategeko imitwe yombi  cyangwa ngo ikomeze ijyane Leta mu manza aho iyiteza igihombo gikomeye.

 

 4,631 total views,  5 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *