Burera: Ishuri E.S.Gahunga ryigisha amasomo ajyanye n’igihe.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu banyeshuri  biga mu ishuri ryisumbuye rya E.S.Gahunga riherereye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera.

 

 

Ubusanzwe,ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga) kiri ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika ahazwi mu Gahunga k’abarashi.Iri shuri ryigisha amasomo y’icyiciro rusange ( Tronc commun), amashanyarazi, ubwubatsi, Mecanique génerale, Electronique ndetse n’ishami ry’ubuhunzi (agronomie).

Bwana Bayingana , umuyobozi wa E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga), yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko iri shuri rimaze igihe kandi ryatanze umusaruro kuri benshi mu baryizemo kuko n’ubu ari indashyikirwa ku isoko ry’umurimo .Ngo abarangije muri iri shuri bahita babona akazi abandi bakihangira umurimo .

Aha avuga ko mu mashami yose  bafite bigaragara ko yitabirwa cyane akavuga nko ku gitsina gore aho usanga bitabira amasomo y’ubumenyingiro nk’ubwubatsi , electricité ndetse na electronique.

Iyo mubona hejuru ni jardin ituburirwamo imbuto( ku biga ubuhinzi)

 

Ubwo umwe mu bayobozi ba WDA, yasuraga abanyeshuri biga ibijyanye n’amashanyarazi

 

Hari ubwuzuzanye mu kwiga imyuga

Nkuko bigarukwaho n’uyu muyobozi wa  E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga ) , ngo bamaze kubona uburyo bwo kunoza ireme ngiro binyuze mu kwimenyereza no gukorerana mu bwuzuzanye( chantier formation), nkaho abanyeshuli bo mu ishami ry’ubwubatsi babasha kwipimira  inzu  bakayubaka kugeza yuzuye bagenzi babo bari mu ishami ry’amashanyarazi  bakabyiga bimenyereza  bashyiramo umuriro.

Ese abahiga biyumva gute?

Bamwe mu banyeshuli badutangarije ko ukurikije ko baje kwiga umwuga w’ubwubatsi, amashanyarazi n’ubuhinzi bahakuye byinshi bizabafasha mu buzima bwabo ndetse no kuzitwara neza ku isoko ry’umurimo.

Umwe  ati: “hano tuhigira byinshi birimo n’ikoranabuhanga ubu nzi neza kwikorera igishushanyo cy’inzu (plan) kuri mudasobwa kandi   nzi neza ko ibyo niga bijyanye n’igihe”.

Mu bijyanye  no guteza imbere ubuhunzi ,Umuyobozi w’Ishuri Bayingana  avuga ko iri shuri rigira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubuhinzi muri aka Karere ka Burera  ndetse n’ahandi mu gihugu muri rusange. Uyu muyobozi yemeza ko iri shuri rifasha abanyeshuri mu kubigisha amasomo ateza imbere icyaro kandi abaturage baturanye na ryo bakongererwa ubumenyi bubashoboza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bakora  cyane ko  iri shuri riherereye mu Karere, abaturage  bahinga ibirayi n’ibigori , imboga n’ibindi bikenerwa…

 

Uwitonze Captone

 

 2,899 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *