RBC itangaza ko nta murwayi ushobora gushaka amaraso ngo ayabure

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kiratangaza ko nibura buri kwezi hatangwa amaraso ari hagati ya mililitilo ibihumbi 12 na 16 ni mu gihe kandi ngo nta murwayi ukeneye kongererwa amaraso urayabura mu Rwanda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo abarenga 100 batangaga amaraso ahitwa Rugando mu Karere ka Gasabo.

Abarenga 100 batanze amaraso uyu munsi biganjemo urubyiruko, bavuga ko basobanuriwe akamaro ko gutanga amaraso bibaha kwiyemeza ko ntawe uzazira kuyabura ayakeneye ko bazahora bitabira iki gikorwa cyo kuyatanga inshuro zose zishoboka. Christine Nikobisanzwe, umwe mu batanze amaraso agira ati, ‘Iyo umuntu atanze amaraso ku bushake aba afashije umuntu wari ugiye kubura ubuzima kwa muganga, abantu bose rero, abanyarwanda bose nibashishikarire gutanga amaraso kubushake.”

Umuyobozi ushinzwe gusuzuma no guhitamo abatanga amaraso mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Yvonne Twiringiyimana avuga ko kugeza magingo aya nta bitaro mu Rwanda birahura n’ikibazo cyo kubura amaraso afasha abarwayi bayakeneye. Yagize ati, ‘‘Amaraso turayabona nta murwayi uritaba Imana mu bitaro kuko yabuze amaraso cyangwa se ibiyakomokaho, ikigo cy’igihugu cyo gufashisha amaraso gishyiramo imbaraga zose zishoboka kugirango amaraso aboneke kugeza ubu ntakibazo, urugero amarso ibihumbi 80 yarasabwe kandi yaratanzwe ibitaro birayahabwa ku kigero gishimishije biri ku 100% amaraso basabye barayabona.”

RBC ivuga ko abana batarageza ku myaka 5 bari mu bakenera amaraso cyane, bo kimwe n’ababyeyi babyara cyangwa abagize ibibazo byo gukuramo inda, abagize impanuka bagatakaza amaraso menshi cyangwa se abarwaye indwara z’akarande nka cancer, impyiko n’izindi.

Igabe Olga

 908 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *