Authentic Word Ministries yateguye icyumweru cy’ubukangurambaga ku nshuro ya 20,bakazibanda ku burezi
Authentic Word Ministries ari na yo ibarizwamo itorero Zion Temple yateguye icyumweru cy’ubukangurambaga ku nshuro ya 20 bwo guhagurutsa Afurika hibandwa ku burezi, kikazatangira tariki 04 kugeza tariki 11 Kanama 2019 i Kigali.
Iki gikorwa kizamara iminsi umunani gifite insanganyamatsiko igira iti “Afurika, Garagaza abaramyi b’ukuri.” Ni insanganyamatsiko yakuwe muri Zefaniya 3:10.
Avuga kuri iki gikorwa, umuyobozi wa Authentic Word Ministries, Apotre Dr. Paul Gitwaza, ari na we wagitangije mu myaka 20 ishize yagize ati “Iyi nshuro ntibisanzwe kuko twashakishije abahanga bakomeye, impuguke ku rwego rw’isi ariko banafite Kristo muri bo bakazaganiriza abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza n’abandi. Dukeneye uburezi bukomeye ariko bunshingiye kuri Kristo”.
Abantu batumiwe kugira ngo baganirize abanyeshuri bazabasanga muri Kaminuza y’u Rwanda babaganirize ku buryo bwo guteza imbere uyu mugabane bifashishije ubumenyi bafite ariko bushingiye ku ndangagaciro z’Imana.
Uyu mwaka abatumiwe harimo abashakashatsi baturutse mu kigo cyitwa Corning Incorporated. Ni ikigo cy’abanyamerika gikora tekinoloji zitandukanye ariko bakibanda ku birahure, yaba ibikoreshwa kwa muganga, mu nganda, mu gisirikare n’ahandi. Aba bose bahuriye ku kuba bafite ijambo ry’Imana muri bo.
Muri aba harimo nk’uwitwa Dr. Shandon Hart, wavumbuye ibintu bigera kuri 40 yandikishije muri Amerika nk’umutungo we mu by’ubwenge hakaba n’ibindi hafi 87 yavumbuye akaba ari mu nzira zo kubyandikisha. Harimo kandi Dr. Ben Leong, umwarimu muri Kaminuza nkuru ya Singapore, n’abandi nka Eng. Eric Biribuze, uyu akaba yarahembwe nk’umwirabura w’umu injeniyeri wahize abandi bose muri Amerika mu 2018.
Hatumiwe kandi n’impuguke z’Abanyarwanda nka Dr. Antoine Rutayisire, Prof Kigabo Thomas uyu akaba impuguke mu by’ubukungu, n’abandi.
Apotre Gitwaza yizera ko guhindura Afurika atari inshingano z’abanyapolitiki gusa cyangwa abacuruzi, abarezi n’abandi ahubwo ari n’inshingano z’itorero.
Ati “Turabizi ko urugendo ari rurerure kandi ruruhije ariko turizera ko mu guhuza imbaraga tuzabigeraho mu izina rya Yesu.”
Iki gikorwa kiba kirimo ibice bibiri: Amahugurwa aba mu gitondo kuva saa tatu kugera saa saba z’amanywa akabera ku Inshuri rya Authentic International Academy ndetse hakaba n’igiterane cy’ububyutse kibera kuri Stade ya IPRC Kicukiro kuva saa kumi kugera saa mbiri z’ijoro.
Kitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Burundi, DR Congo, Kenya, Tanzania, Cameroon, Botswana, Uganda, Afurika y’Epfo, Botswana, Ghana n’ibindi. Kitabirwa kandi n’abaturutse mu bihugu byo ku yindi migabane nka Amerika, u Buhinde n’ahandi.
Authentic Word Ministries iyoborwa na Apotre Dr. Paul Gitwaza ni yo ibarizwamo igikorwa cya ‘Afurika Haguruka Urabagirane’ kigamije guhagurutsa Afurika igatera imbere nk’indi migabane cyangwa ikarenzaho.
Authentic Word Ministries yatangiye mu 1996 ikaba ubu ifite ibikorwa bitandukanye by’iterambere nk’ ivuriro ‘Bethsaida’, amashuri ‘Authentic International Academy’ na Kaminuza ya ‘Authentic Kingdom University’; ndetse na radio na televiziyo Authentic Africa.
Biseruka jean d’amour
8,555 total views, 2 views today