Kaminuza zitishyura abakozi zabaye nka ba rwiyemezamirimo ba bihemu

Bamwe mu barimu bigisha muri za kaminuza zafunze imiryango bari mu  gihirahiro bibaza  ukuntu bazishyurwa  amafaranga yabo bakoreye.Kaminuza zafunze imiryango  zitwaza ko  kutishyura  aruko zitagikora .Ariko bamwe mu bazishuza babona iyo atari impamvu kuko zari zifite amafaranga ku makonti yazo yishyuwe n’abanyeshuri  ndetse n’aho zikorera hazwi .

Bamwe mu bakurikiranira bugufi ibijyanye n’uburezi batangaza ko  mbere  yo guhagarikwa  zimwe  zatungwaga agatoki  kutishyura .Ni muri urwo rwego  mu gihe  zafunzwe,  benezo  babyungukiyemo  babona impamvu n’urwitwazo ko kwambura.

Ku buryo nta gushidikanya ko babaye nka bamwe muri ba rwiyemezamirimo bambura abaturage kandi barakoze.Ugasanga aho kugirango  rwiyemezamirimo ahembe abaturage ahubwo akigurira ikimodoka cya rutura cyo bwoko bwa Benz, Lange Rover cyangwa V8.Ibi ni ukunyunyuza abaturage izuba riva.

Hafi kaminuza zafunzwe sifite ubutunzi n’ibikorwaremezo.Mu gihe zitagikora uwo mutungo wagombye gufatirwa hakishyurwa abo ibyo bigo bibereyemo amadeni.Ikindi kandi mu gihe bamwe mu bakozi bitabaje ubutabera ngo bubarenganure, zimwe mu manza zaciwe izo kaminuza zagiye zitsindwa aho gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko bakajurira mu rwego rwo gutinza imanza kugirango babone uko basisibiranya ubutunzi ibyo bigo byibitseho cyangwa babone icyuho cyo kubigurisha.

Urugero  zimwe muri izo kaminuza zafunze imiryango nka:Sinhghad Technical Education Society-Rwanda (STES) yakoreraga  Kicukiro, Rusizi International University (RIU) y’ I Rusizi, Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) iherereye mu karere ka Huye, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology ndetse na Open University of Tanzania yakoreraga mu Karere ka Ngoma , zose zifite amazu zakoreragamo.

????????????????????????????????????

Mbere yuko zifungura  imiryango Minisiteri  y’Uburezi yari yazisabye  kugira ibikoresho bihagije , abarimu b’inzobere  kugirango zibashe gutanga uburezi bufite ireme.Ikibabaje nuko mu byo zasabwaga bijyanye n’abarimu ndetse n’abakozi bafite ubunararibonye muri ako kazi , izi kamunuza zagiye kureshya bamwe mu barimu bari bakomeye muri za kaminuza zikomeye , bababeshyeshya ibya mirenge birangira baberetse I Nzega.Ibaze nawe niba ukuye umwarimu muri kaminuza ikomeye mu Rwanda wahembwaga miriyoni n’igice z’amanyarwanda( 1.500.000 frws), ukamubeshya umushahara wa miriyoni ebyiri ( 2.000.000 frws) n’inzu yo kubamo , yatangira  akazi ukamuha ukwezi kumwe kandi akoze amezi umunani, wumva atari ubuhemu.

Ikindi uwo mukozi ukuye ku kigo runaka , mu gihe utubahirije amasezerano , ntasubira ku kigo yakoreraga mbere kuko mu gihe adahari bamusimbije undi, birumvikana ko uba umugize umushomeri.Ikindi niba utamuhembye nkuko twabivuze hejuru  akiyambaza ubutabera ngo bumurenganure, aho gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko ngo umwishyure ahubwo ugahitamo kujurira ni ubundi bugome burenze ukwemera.

 

Si barimu n’abakozi  basaba uburenganzira bwabo   na bamwe mu banyeshuri bigaga muri izo kaminuza  bafite impungenge ko batasubijwe amafaranga yabo ngo barebe ikindi bayakoza  .Abifite bahise  bajya gushaka uko bakomereza mu bindi bigo , bagezeyo  basabwa gusubiramo umwaka bari barangije.

Ngayo nkuko, ari MINEDUC na HEC bigane ubushishozi iki kibazo bunganire inzego zifite ubutabera mu nshingano zabwo bariya bakozi bakoreye za kaminuza zafunze imiryango bishyurwe.Imitungo yazo nitezwe cyamunara , hishyurwe abo babereyemo imyenda.

 1,773 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *