Minisitiri Uwacu Julienne arasaba ababyeyi kuganiriza abana no kubigisha umuco nyarwanda

Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne, arizeza ko gahunda y’intore mu biruhuko igihe gushyirwamo ingufu kuko ifasha mu kunoza uburere bw’abana b’u Rwanda. Ibi yabitangaje ubwo yasozaga amasomo yahabwaga urubyiruko n’abana bo mu mujyi wa Kigali bitabiriye iyi gahunda.

Mu gihe cy’ukwezi n’igice abana n’urubyiruko bagera ku 150 bo mu mujyi wa Kigali bahawe amasomo y’uburere mboneragihugu, bigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kubyina kinyarwanda bahabwa n’ibiganiro bibakangurira gahunda za Leta.

Abitabiriye iyi gahunda baremeza ko ibyo bigishijwe byabongereye ubumenyi batakura mu mashuli asanzwe. Wibabara Deborah, watojwe yagize ati, “Icyo nungukiyemo nuko nabashije kubona bagenzi banjye tugafatanya kubyina kinyarwanda ibyo umwe atazi abandi bakabimwgisha none ubu dusoje tubizi”

Minisitiri wa Siporo n’umuco, Uwacu Julienne, yemera ko iyi gahunda ikwiye guhabwa imbaraga kuko ifite akamaro mu burere bw’abana b’u Rwanda. Ati, Turasanga umusaruro urimo ari uko ruba urubuga ababyeyi, abayobozi, abantu bakuru baganiriramo n’abana babatoza bwa burere tubashakamo kugira ngo turusheho gusigasira umuco kuko ari uruhererekane uko imyaka igenda ishira abakuru cyane bagenda basimburwa n’abato ntituzagire icyuho ngo hagire ibitakaramo hagati kuko tutagize umwanya wo kwicarana n’abana ngo tubatoze hakiri kare”

Usibye aba batorejwe kuri Site ya Stade Amahoro i Remera, iyi gahunda y’intore mu biruhuko irakomeje hirya no hino mu tugari ikazasorezwa mu karere ka Nyamasheke ku italiki 17 Mutarama 2018 ku rwego rw’igihugu.

Igabe Olga

 1,879 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *